FPR
RFL
Kigali

N'indirimbo zirabivuga - Perezida Kagame ku myaka ya mbere y’uko u Rwanda rwongera kubona ubuzima

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2024 15:52
0


Paul Kagame yavuze ko imyaka ya mbere y’uko u Rwanda rwongera kubona icyizere cy’ubuzima, igihugu cyari habi, kandi byumvikana mu bigarukwaho n'abantu banyuranye cyo kimwe no mu ndirimbo, ariko kandi hamwe no gushyira hamwe - ibintu byarashobotse.



Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu byabereye ku kibuga cya Busogo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwe bizagera mu turere 19. Ku munsi wa mbere, ibihumbi by'abantu bari bacyereye kumwakira, ndetse mu buhamya bwagiye butangwa bamwe bagarutse ku kumvikanisha ko imyaka 30 ishize ayoboye u Rwanda babafashije kwivana mu bukene, biteza imbere ndetse n'imiryango yabo.

Umwe mu bagabo batanze ubuhamya, yumvikanishije ko yari abayeho mu nzu mbi, ariko bitewe n'ubuyobozi bwiza, yahagurutse yiteza imbere, ndetse abana be basubiye mu ishuri n'ubwo we atigeze agira amhirwe yo kwiga.

Paul Kagame uri kwiyamamaza ku nshuro ya Kane, ijambo rye ryibanze ku kugaragaza cyane imyaka 30 ishize y'u Rwanda, kandi yumvikanisha ko ibyagezweho byose byagizwemo uruhare na buri munyarwanda.

Ariko kandi yagaragaje ko hari abasobanura Demokarasi mu buryo bishakiye bitewe n'inyungu babifitemo. Ati "Demokarasi ivuze guhitamo ikikubereye, icyo ushaka ukagira n’ubwisanzure muri uko guhitamo. Ntabwo demokarasi uhitirwamo, nta we uguhitiramo ni wowe wihitiramo. Niko bikwiriye kumvikana hano n’ahandi, n’aho byitwa ko bikomoka.

“Aho bikomoka ntawe ubahitiramo, niyo mpamvu badafite uburenganzira bwo guhitiramo abandi. Uko guhitamo, kuva kuri bwa budasa bw’igihugu, bw’abantu, bw’u Rwanda.”

Atangira ijambo, yabwiye abanya-Musanze ko mu gihe nk'iki nabwo yabasuye kandi ibyo bemeranyije icyo babishyize mu bikorwa.

Ati "Mbanze mbashimire rero n'ubwo duherukana cyera, aho duherukanira umugambi wari nk'uyu nguyu. Twarahuye, dukora akazi, turakanoza, ubu twongeye kuza hano ngo dusuzume aho tuvuye n'aho tugeze. Ariko reka mpera ku mateka abantu bakwiye guheraho.”

Kagame yavuze ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda ruvuye habi, byumvikana mu buhamya bwa bamwe ndetse no mu ndirimbo.

Ati "U Rwanda rwacu, amateka yarwo, aho tuvuye, amagana n'ibihumbi ejo bundi u Rwanda ntabwo rwari heza, ndetse mu byavuzwe cyangwa no mu ndirimbo zimwe birabivuga. Ariko, nk'u Rwanda ndetse cyangwa n'ibindi bihugu ntabwo ari ko abantu babaho cyane cyane mu myaka itari kera nka 60 n’indi, u Rwanda rwabayeho nabi.”

Akomeza ati “Mbere y’aho ho birumvikana twari aho isi nayo yari iri ntabwo twari kuba turenze kuri byinshi ariko kandi ejo bundi urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwavuye rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma, byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo. Ari mu bukoloni, nyuma y’ubukoloni […] byagaragaje byose bikubiye hamwe ubuzima bubi.”

Bamwe mu bahanzi bagiye bakora ibihangano byumvikanisha ko imyaka yabanjirije 30 ishize yatumye Abanyarwanda babana mu macakubiri, ariko ko nyuma y’uko RPA ibohoye u Rwanda igahagarika Jenoside, igihugu cyongeye kubona ubuzima.

Paul Kagame yumvikanishije ko ibikorwa byo kwiyamamaza, biri mu murongo wo guhindura amateka y’u Rwanda rushya buri wese yifuza. Ati “Ati "Politike rero y'uyu munsi ndetse uyu munsi turi hano twatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, cyo kuzatorwa, kuzatora, iyo ubikora, iyo bikorwa mu mitwe y'abantu, mu mutima y'abantu haba harimo politike yo gushaka guhindura u Rwanda ubuzima bwarwo, ubuzima bw'abarutuye, kugirango birusheho kuba byiza, bibe nk'iby'ahandi cyangwa binarenge."

Iki gikorwa rero ntabwo ari icy’uyu munsi, icy’ejo cyangwa tariki 15 Nyakanga, ni igikorwa gikubiyemo ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura. N’iyo Politike ya FPR. FPR tuvuga ni ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura, niyo politike, niyo FPR. FPR mu magambo make ni ubudasa. Ni ubudasa muri aya mateka navuze, ni ubudasa mu buryo bw’ibigomba guhinduka. Ikibazo gihari ni ukuvuga ngo ariko bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe.”

 

Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwari habi mbere y’imyaka 30 ishize

 

Paul Kagame yavuze ko amahitamo n’ubudasa bw’Abanyarwanda ari byo byateje imbere u Rwanda

Paul Kagame yavuze ko Demokarasi ari uguhitamo ikikubereye n’icyo ushaka ukagira n’ubwisanzure











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND