FPR
RFL
Kigali

Héritier Luvumbu ugiye gusoza ibihano bya FERWAFA yabonye ikipe yari yaremerewe na Perezida Tshisekedi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/06/2024 14:53
1


Umukinnyi ukomoka muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Héritier Luvumbu Nzinga ugiye gusoza ibihano by'ishyirshamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yasinyiye ikipe ya AS Vita Club yari yarasezerenyijwe na Perezida w'iki gihugu, Félix Tshisekedi.



Mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka ni bwo FERWAFA yafashe umwanzuro wo guhagarika uyu mukinnyi wakinaga muri Rayon Sports mu gihe cy'amezi 6 atagaragara mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n'umupira w'amaguru bitewe nuko yari yavanze ibikorwa bya politiki n’iby’umupira w’amaguru; ibintu bisanzwe ari umuziro.

Nyuma yo gukora iki gikorwa ndetse akanafatirwa ibihano, yasubiye iwabo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yakirwa Perezida wa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi aramushimira. 

Mu kiganiro n'itangazamakuru yaje no kuvuga ko yasabye Mamadou Diaby uyobora Vita Club kuzasinyisha Héritier Luvumbu Nzinga. Ati: "Naramubwiye [Perezida wa Vita] nti ‘ntumpakanire, nibiba ngombwa ko ari njye uzajya mwishyura, nzishyura, niba ari Leta igomba kwishyura, icyo si ikibazo. 

Luvumbu ugomba kumuha umwanya muri Vita Club. Ibyo kuba imyanya yose yuzuye, simbizi, sinshaka no kubimenya. ’Ntimugire rero impungenge, ku birebana n'akazi, Luvumbu aragafite.” 

Mu gihe hakibura amezi 2 ngo ibihano bye biragire, ejo uyu mukinnyi yasinyiye iyi kipe ya AS Vita Club yo mu murwa mukuru, Kinshasa, nk'uko yari yarabyemerewe. 

Héritier Luvumbu Nzinga yayisinye amasezerano azamugeza muri 2026. Ntabwo ari ubwa mbere agiye gukinira AS Vita Club kuko guhera muri 2014 kugeza muri 2017 yari umukinnyi wayo.

Luvumbu yakiniye Rayon Sports muri 2020-2021, aza kuyisohokamo yerekeza muri Angola mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro [1º] de Agosto, aza kugaruka muri Rayon Sports hagati y’umwaka wa 2022 na 2023 batwarana Igikombe cy'Amahoro cya 2023.




Héritier Luvumbu Nzinga yasinyiye AS Vita Club amasezerano y'imyaka 2 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • valeurelishamvuyekure@gmail.com5 days ago
    🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣





Inyarwanda BACKGROUND