FPR
RFL
Kigali

Brian & Dinah batumiye Christian Irimbere na Christophe Ndayishimiye mu gitaramo cyabo cya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/06/2024 14:42
0


Bamwe mu baramyi b'abahanga u Rwanda rufite, Brian Blessed na Dinah Uwera bagiye gukora igitaramo cya mbere kuva batangiye kubana nk'umugabo n'umugore. Ni igitaramo bise 'Impact Worship Live Concert' batumiyemo abakozi b'Imana batandukanye.



Brian na Dinah bazakora iki gitaramo ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2024 kuva saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Mbiri z'ijoro kuri Christ Kingdom Embassy Kimironko [KG93ST], kandi kwinjira ni ubuntu. Imiryango izaba ikinguye kuva saa Kumi. 

Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yabwiye inyaRwanda ko muri iki gitaramo cye n'umufasha we Dinah, bazaba bari kumwe n'abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ari bo Christophe Ndayishimiye ndetse na Christian Irimbere.

Brian & Dinah batumiye kandi n'abapasiteri banyuranye ari bo Pastor Rogers Rukundo, Pastor Anna Katagwa, Rev. Emmanuel Muhirwa na Pastor Tom Gakumba uyobora Christ Kingdom Embassy ari nayo izaberamo iki gitaramo.

Tariki 24 Kamena 2023 ni bwo InyaRwanda yacyiriye amakuru atariho ivumbi avuga ko umuramyi Brian Blessed yateye intambwe ikomeye akambika impeta umuramyi mugenzi we Dinah Uwera nk’ikimenyetso gihamya urwo yamukunze.

Mu birori byitabiriwe n’inshuti nke zabo za hafi bikabera i Kibuye mu karere ka Karongi mu Kiyaga cya Kivu, Dinah nawe ntiyazuyaje kwemerera Brian kuzamubera umufasha w’ibihe byose, maze abari aho bose babiherekesha amashyi n’impundu.

Ku ya 07 Ukwakira 2023, ni bwo Brian yasabye anakwa umukunzi we Dinah mu birori byabereye kuri Ahava River Kicukiro. Kuri uwo munsi ni bwo bahamije imbere y’Imana n’abantu ko bazatandukanywa n’urupfu, basezeranira muri Healing Center Church i Remera.

Nyuma y’ibi birori byari bibereye ijisho ndetse no kubanza kwita ku muryango mushya bari bashinze, Brian na Dinah bagarukanye igitaramo kigaruka ku ngaruka zo kuramya Imana bise ‘Impact Worship Live Concert.’ Iki gitaramo kizaba ku ya 30 Kamena 2024.

Brian yabwiye InyaRwanda ko ‘Impact’ bisobanura ingaruka. Yongeyeho ati "Impact Worship rero ni ingaruka nziza ziva mu kuramya Imana, kugirira ibihe byiza no kugirana ubusabane n'Imana, kubohoka no gukira mu marangamutima mu gihe cyo kuramya Imana. Ibi ni byo twifuza kuzagira muri Impact Worship Live Concert.”

Brian na Dinah ni abahanga cyane. Ubuhanga bwa Brian Blessed bwamugejeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n’uwo afatiraho icyitegererezo, Kirk Franklin. Dinah Uwera nawe ntasanzwe kuko yatoranijwe mu baramyi bahuriye kuri ‘stage’ n’umuramyi ukomeye cyane ku isi, Don Moen ubwo aheruka mu Rwanda.

Brian Blessed yakunzwe cyane mu ndirimbo “Dutarame” yahuriyemo na Jules Sentore ndetse na Alpha Rwirangira, naho umufasha we Dinah Uwera yamenyekanye mu ndirimbo “Nshuti” yashyize hanze mu 2017 na “Says The Lord” n’izindi. Igitaramo bagiye gukora, bazagifatiramo amashusho y'indirimbo zabo nshya bamaze iminsi bahugiyeho.


Brian na Dinah bategerejwe mu gitaramo bise 'Impact Worship Live Concert'


Hitezwe indirimbo z'agatangaza za Brian na Dinah batangiye kuririmbana na 'Couple'


Kuwa 07 Ukwakir 2023 ni bwo Brian na Dinah bambikanye impeta


Christian na Christophe bazaririmba mu gitaramo cya Brian na Dinah


Christophe na Christian bategerejwe mu gitaramo cya Brian na Dinah


Brian na Dinah batumiye abakozi b'Imana batandukanye mu gitaramo cyabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND