RFL
Kigali

Abakobwa: Ibintu 3 bituma umusore agusuzugura mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/06/2024 13:44
0


Muri kamere y’igitsinagabo ntibasanganywe umuco wo gusuzugura abakunzi babo ku buryo bugaragara, ariko hari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umusore cyangwa umugabo mukundana agusuzugura.



Gusuzugura ni igihe umuntu akoze ibintu bibabaza undi muntu ariko bitabaye ku bw’impanuka ahubwo bikozwe ku bushake. Kuba umusore yasuzugura umukobwa bakundana cyangwa umugabo agafata umugore mu buryo bwitwa agasuzuguro, ni ikibazo gikomeye.

Urukundo rw’abasore n’inkumi ruba rugurumana ndetse guhangana mu rukundo ntibisanzwe cyane

kuko abenshi bavuga ko bikunze kuba ku bamaze gushakana.

Dore ibintu bishobora gutuma umusore agusuzugura mu buryo bukomeye:

1. Kubura ubushobozi bwo kwitekerereza

Umusore afata iya mbere asaba urukundo umukobwa yifuza umukunzi umukora ku mutima byaba byiza akazamuviramo mutima w’urugo. Uru rukundo nubwo benshi batabivuga ariko ni igereragezwa rya babiri. Igihe umusore yumva ibitekerezo by’umukobwa akabona bitagera kure igihe adahari atangira kwibaza ahazaza wazaha urugo rwanyu, bikamutera kugushidikanyaho.

Ubusanzwe igitsinagabo bavugwaho gukunda ba nyina cyangwa kubaha abagore muri rusange ndetse bakabubaha cyane, ariko ibyatuma basuzugurwa bikaba ikibazo.

2. Kumusaba amafaranga

Nk’uko abasore benshi bakunze kubigarukaho, kujya mu rukundo n’umukobwa ntibisobanuye ko ufashe inshingano yo kumukemurira ibibazo bisaba amafaranga nawe yananiwe gukemura.

Abantu bihirinze bagashaka ubuzima bamwe bavuga ko kimwe mu byabateye gukura amaboko mu mifuka bagakora bamwe bakajya no mutuzi dusuzuguritse, harimo gutinya gusuzugurwa kubera gusaba. Igihe cyose amafaranga umukobwa akeneye atangwa n’umusore kandi nta bundi bumuga cyangwa uburwayi afite bumubuza kuyishakira, ahinduka igisuzuguriro mu maso ye, ndetse bamwe bibaviramo gutandukana.

3. Kwifuza ibibagoye mwembi

Burya buri bantu bari mu rukundo hari ubushobozi baba bafite n’ibyifuzo bifuza guhaza mu buzima bwawe. Buri mugabo wese arota ubuzima bwiza n’umuryango akomokamo cyane cyane uzamukomokaho. Abakobwa bamwe na bamwe barota ubuzima bwiza batabonye aho bakomoka cyangwa bagendeye kubyo babona ahandi harimo n’imbuga nkoranyambaga zigiye gusaza benshi.

Igihe umusore yumva uri mu nzozi zibyo yananiwe kugeraho cyangwa nawe udafite, agushidikanyaho kuko akubona mu ishusho y’uwamwanga igihe wabibonye ku bandi babifite akaba yagusuzugura.

Igitsinagabo bakenera inama zivuye ku bagore cyangwa abakunzi babo. Aba akwifuza mu isura y’umufasha aho kuba inteshamutwe. Igihe cyose umutera gutekereza aho kumugabanyiriza intekerezongo atuze, akubona nk’ibibazo akagusuzugura, cyangwa akabikora mu bwenge akakwanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND