Kigali

Ntibabiterwa n'isoni! Impamvu 10 zibuza abakobwa kwandikira abasore mbere

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/11/2024 12:48
1


Ni ibintu bisanzwe kumva no kwiyumva nk’uwatereranwe cyangwa se bigutesheje umutwe mu gihe wandikira umuntu ariko we akaba atakwandikira mbere utaramwandikiye..



Ukuri kuri inyuma yabyo rero, nuko ufite uburenganzira ndetse n’impamvu zikwemerera kubitekereza gutyo, cyane ko iyo bibaye, uhita utekereza muri wowe niba arimo kugukina cyangwa se na none akaba atakwitayeho mbese nta mpamvu afite yumva yaganira nawe.

Urashaka kumenya niba umukobwa yaba atakwandikira ku bwo kukwiyumvamo cyangwa se ari ukukwereka ikinyabupfura?  Dore impamvu zishobora gutuma umukobwa atakwandikira mbere ariko wamwandikira agahita agusubiza:

1. NTABWO ARI WOWE MUKINNYI WENYINE URI MU MUKINO

Hari amahirwe menshi y’uko afite byinshi arangariye biturutse ku bagabo bagiye batandukanye. Bityo kuri we bikaba bimugoye ko ashobora kuba ari wowe yitaho gusa buri munsi kubera umubare munini w’abantu agomba gusubiza. Ku bw’iyo mpamvu unasanga afite message  nyinshi atasomye muri Telefone  ye, kuko ntagbo byamushobokera kwakira abaje bose bamugana.

2. AMATEKA  ATEYE UBWOBA KU RUKUNDO RWE RWASHIZE

 Ntiwibagirwe ko ashobora kuba afite amateka y’ahahise yamubereye mabi, bityo akaba arimo kubanza kwiyakira no kwisuganga kugira ngo atekereze neza niba ibyo ashaka kwiyumvira ari ibya nyabyo, na none atoranye neza umubano wundi yajyamo ukazamubyarira umusaruro. 

3. ARIMO GUSHIDIKANYA KU BYIYUMVIRO BYE

Birashoboka ko waba utaratsindira umutima we, bityo kumwandikira bikaba bizagusaba imbaraga nyinshi we akanabona ko ibyo bitamushitura, cyangwa se yabona kumwandikira aribyo ukora gusa akumva nta mbaraga yabitakazaho. Bityo rero nusanga ari uko bimeze, biba byiza uhise werekana ibyo mwembi muhagazeho ubundi mugatangira kugendera ku murongo umwe.

4. NTABWO AKUNDA IBYO KWANDIKA

 Birashoboka ko umukobwa yaba adakunda kwandika ariko bidakuyeho ko akwiyumvamo. Abantu nk'abo barahari benshi. Akenshi baba bakunda kuganirira kuri telefone bavuga kurusha kwandika. Abantu basanzwe bashobora kutabyumva, ariko mu gihe wowe wabyumvise biba ari byiza kuri mwembi, kuko nibwo ujya muri wa murongo arimo ubundi umubano wanyu ugatangira kugenda neza. Icyiza cyabyo kandi ni uko kuri Telefone  muvuga iby'ako kanya, mu gihe ku kwandikirana ho mushobora gusubizanya haciyemo n’igihe kinini.

5. AFITE IZINDI NSHINGANO ASHYIZE IMBERE

Birashoboka ko aba afite ibindi aba ari gukora muri icyo gihe. Kandi ntagwo ari buri mukobwa cyangwa umugore wese ukunda gusangiza abantu ibyo ari gukora muri ako kanya.  Bishobora kuba ari umuryango, inshuti, akazi n’ibindi. Rero mu gihe ari muri ibi bihe hari nubwo ari ibihe biba bimugoye, si ngombwa guhita umucira urubanza mbere yo kumenya impamvu ituma atakwandikira, ahubwo wazamara gusobanukirwa ugahita umenya uko bimeze  n’aho aba ari muri icyo gihe.

6. ASHOBORA KUBA ARI UMWE MU BAHORA BAHUZE

Bene aba bakobwa bateye gutya ahanini usanga bahuze cyane, mu buzima busanzwe baba bafite akazi cyangwa batagafite, baba bari kugakora cyangwa se gutekereza icyo bakora ngo babone amafaranga, rero birabagora cyane kubonera abantu basanzwe umwanya. Nibo bakunda kwitwa abahigi (goal getters) muri iyi minsi. Kuba atabona umwanya wo kuba buri gihe yakandikira aka message ntabwo bivuze ko atakwitayeho, ahubwo ashobora kuba ari gutekereza gukura ibintu mu nzira kugira ngo abone kukubonera umwanya. 

7. ARI KWIGIRA UHUZE NGO ADACIKA  AMAZI

Muri iyi minsi abakobwa bakunda kwiburisha ku gitsina gabo kugira ngo batajya bababonera igihe bashakiye maze bagacika amazi (cheap).  Biba bimeze nko kumubwira uti”Simbuka” akakubaza ati” nsimbuke ahangana iki kandi ndagaruka ryari?”. Abakobwa cyangwa abagore  benshi baba bashaka ko ubabura ntubabonere igihe ushakiye, maze nawe utangire wumve ubashaka bya cyane, ubatekerezeho cyane. Rero ntuzananirwe gushishoza uwo uri kumwe nawe kugira ngo ubanze umenye ko atameze nk’aba baba biburishijwe ari icyo bagamije.

8. YAKIRIYE IBYO WAMUMENYEREJE

Hari abakobwa biba bigoye kubaganiriza mugitangira umubano wanyu, ku buryo biba byarasabye ko ubanza gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu kwandika. Rero iyo bimeze gutyo bene uyu aba yaramenyereye ko umwandikira mbere, ku buryo nawe  aba ari byo  ategereje  akabona kugusubiza Atari uko adashaka kuganira ahubwo ategereje ko ushyira mu bikorwa ibyo wamumenyereje.

9. AFITE UBWOBA BWO KUJYA  MU RUKUNDO

 Nibyo rwose! Hari abakobwa cyangwa abagore  benshi bameze gutya, bo baba barafashe umwanzuro ko nta mubano bazongera kujyamo, kubera amateka y’ahahise baba baragiyemo maze bakiha intego yo kuba bari bonyine, biyitayeho. Baba bafitanye amateka atari meza n’igitsina gabo ku buryo iyo ugerageje no kumushotora aho kugira ukundi yiyumva, ahubwo atangira kwibuka ahahise.

10. ASHOBORA KUBA  ATAGUKUNDA

Witungurwa! Nibyo rwose. Nubwo hari abakobwa babona ko ubashaka bagakomeza kukwandikira kubwo kukugirira impuhwe, ariko bene uyu we iyo atagukunze ukomeza kumwandikira akagusubiza ibyo umubajije gusa, nta yandi mahitamo uba ufite uretse gukurayo amaso ukajya gushakira ahandi, cyangwa se ukazakomeza gutyo kugeza igihe uzarambirirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaspard3 weeks ago
    Yesi" ako kantu.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND