Kigali

Ntumufate nk'igitangaza! Uko wakwitwara ku muntu waguciye inyuma ku mukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/11/2024 14:19
0


Gucana inyuma ni ibintu bibi cyane ku bashakanye, aho muri rusange iyo umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye aguciye inyuma, usanga amakosa menshi ashyirwa ku muntu yagucanye inyuma na we nk'aho ari we nyirabayazana.



Akenshi usanga uwo umukunzi wawe yagucanye inyuma nawe ari we urakariwe cyane nk’aho ari we waje kugusenyera urugo ariko burya si ko biba bimeze buri gihe.. Burya rero hari ubundi buryo wakwitwara kuri uwo muntu nawe bikaguhesha agaciro:

1. Wimufata nk’aho ari umuntu w’igitangaza watwaye umutima w’umukunzi wawe

Iyo ubirebye neza, usanga uwo muntu yari ari mu mwanya wo gufasha umukunzi wawe mu mahitamo ye yo kuguca inyuma, kuko byashoboraga no kuba undi. Ushobora no gusanga nta kintu gihambaye akurusha (ubwiza, amafaranga,…). Rero witinda ku muntu bafatanyije kuguca inyuma ahubwo tinda ku kumenya ibibazo byaba biri hagati y’umukunzi wawe nawe ubwawe.

Ibi ntibikuraho amakosa n’inshingano z’uwaciye inyuma mugenzi we, nubwo haba hari ibibazo, guhitamo kubikemura mu buryo busenya ni amakosa akomeye cyane.

2. Wiha agaciro karenze umubano bafitanye

Umubano bafitanye ushingiye ku kinyoma no guhemuka. Batangira berekana impande zabo nziza ariko uko batindana babona ko batari shyashya. Niyo babana, ni hahandi birangira ibyo yangaga gukemura hamwe bije ahandi.

Rero kuguca inyuma si uko uri mubi wo gutabwa ahubwo ni uko umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye yafashe icyemezo cyo kureka inshingano ze zireba abashakanye agahitamo kujya kwiyandarika.

3. Wikwigira nyirabayazana

Irinde kumva ko uba mu isoni cyangwa kumva ko utashoboye kubaka kubera ibyo umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye akora, kuko ibi byakujyana mu gahinda kenshi. Ahubwo shaka uko wakira igikomere byaguteye, urebe uko wabirenga nk'uko warenze ibindi bintu bikomeye mu buzima bwawe hanyuma ubeho neza.

Umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye niwe wakagombye guterwa isoni n’ibikorwa bye bigayitse, dore ko abikora yihishe yumva ko ari kwishimisha ariko nyuma akaza kugaragazwa isura iyo bitamuhiriye agafatwa.

Umaze kugira iyi myumvire bizagufasha kumenya icyemezo gifatika wafata kijyanye n’umubano wanyu ndetse n’ubuzima bwawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND