RFL
Kigali

Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Francis Kaboneka mu nshingano nshya: Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/05/2024 23:59
0


Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, ikaba yafatiwemo imyanzuro inyuranye.



Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, yemeje abahagarariye ibihugu by'amahanga mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi/High Commissioner. Abo ni Brig. Gen Mamary Camara, Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda, ufite icyicaro i Kigali;

Alexander Polyakov, Ambasaderi wa Guverinoma Yunze Ubumwe y'u Burusiya mu Rwanda, akaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali ndetse na Ernest Y. Amporful, High Commissioner wa Repubulika ya Ghana mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Kigali.

Inama y'Abaminisitiri kandi yahaye inshingano abayobozi batandukanye barimo Francis Kaboneka wahoze ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC), akaba yagizwe Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu. Undi wagizwe Komisiri ni Thadee Tuyizere.

Francis Kaboneka yamaze imyaka 4 ari Umuyobozi wa MINALOC kuva mu 2014, aza gusimburwa na Prof. Shyaka Anastase mu 2018. Gatabazi Jean Marie Vianney yaje guhabwa MINALOC mu 2021 ariko nyuma y'umwaka umwe gusa ahita akurwa kuri uyu mwanya na Perezida Kagame. Gatabazi yasimbuwe na Musabyimana Jean Claude.

Nyuma y'umyaka 6 akuwe ku mwanya wa Minisitiri, nta n'indi mirimo yaba yarahawe izwi mu Itangazamakuru, kuri ubu Francis Kaboneka yongeye kugirirwa icyizere na Perezida Kagame, ahabwa inshingano muri Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu nk'uko biri mu itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri ryateweho umukono na Minisitiri w'Imtebe, Dr.Edouard Ngirente.

Inama y'Abaminisitiri kandi yashyizeho abayobozi bashya muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA) aho Jean Bosco Mugiraneza yagizwe "Director General for Energy", Dr Jack Ngarambe agirwa Umuyobozi Mukuru mu bijyanye n'Imiturire mu Mijyi "Urbanization, Human Settlement and Housing"; Gemma Maniraruta agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe amazi, isuku n'isukura naho Emmanuel Nuwamanya agirwa "Planning Analyst".

Mu kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, naho hashyizwemo abayobozi banyuranye barimo Emmanuel Ahabwe wari usanzwe akora muri Banki Nyarwanda y'Iterambere, akaba yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry'imyubakire y'amacumbi aciriritse; naho Alexis Byusa ahabwa gukurikirana inyubako rusange.

Mu bindi byaganiriweho harimo ibikorwa by'Imikino n'imyidagaduro biteganyijwe kubera mu Rwanda mu bihe bya vuba. Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yamenyesheje abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ruzakira imikino ya nyuma y'irushanwa rya Basketball Africa League ku nshuro ya kane iteganyijwe tariki 24 Gicurasi kugeza ku ya Mbere Kamena 2024.

Ni imikino ikomeye dore ko iri ku rwego rwa Afurika nzima, ikaba yarahujwe n'imyidagaduro aho abazayitabira bazasusurutswa n'abahanzi b'ibyamamare kuri uyu mugabane nka Adekunle Gold wo muri Nigeria wanamaze kugera i Kigali ndetse na The Ben wo mu Rwanda. 

U Rwanda ruzakira kandi isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ku nshuro ya 19, "19th Kigali International Peace Marathon", riteganyijwe ku itariki ya 9 Kamena 2024. 

Nubwo u Rwanda ruzakira imikino ikomeye, narwo rwitabiriye indi ikomeye nk'aho ikipe y'igihugu y'abagabo mu mukino w'amagare yitabiriye isiganwa ryitwa Tour d'Algerie Cycliste et les Trois Grand Prix 2024", riri kubera i Algiers muri Algeria kuva tariki 11-24 Gicurasi 2024.

Andi makuru ashyushye mu mikino yamenyeshejwe Inama y'Abaminisitiri ni uko ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru iritegura imikino y'amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026. Tariki 6 Kamena 2024 izahura n'ikipe y'igihugu ya Benin, muri Cote d'Ivoire, naho tariki ya 11 Kamena 2024 ihure n'iya Lesotho, muri Afrika y'Epfo.


Francis Kaboneka wayoboye MINALOC yahawe inshingano nshya na Perezida Kagame


Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 22 Gicurasi 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND