Rickie Pius Rukabuza wamenyekanye nka DJ Pius yamaze kugera mu Mujyi wa Warsaw mu gihugu cya Poland, aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo "Kigali Nights with Dj Pius."
Uyu mugabo
yasohoye amashusho n’amafoto mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi
2024, agaragaza ko yishimiye kuba yageze muri Poland ataramiramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024, ahuriramo na Dj Top Bob ndetse na Dj Rock Star
Yakiriwe na
bamwe mu bamutumiye mu gitaramo akorera mu kabyiniro ka Blu Club, kamwe mu
tuzwi cyane muri iki gihugu, ahanini biturutse mu kuba gahuriramo abo mu bihugu
bitandukanye cyane cyane abo muri Afurika.
Dj Pius
yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo, atumira cyane
ababarizwa muri Poland bo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba,
atumira kandi abo muri Zimbabwe, Zambia n’abandi. Ati “Nahageze! Niteguye
guhura namwe, ni ugutanga ibyishimo gusa.”
Poland ni kimwe
mu bihugu bigize Uburayi, gituwe n’abantu Miliyoni 38.82 ushingiye ku mibare ya
Banki y’Isi yo mu 2022. Mu Majyaruguru y’iki gihugu hari u Burusiya ndetse na Lithuania,
mu Burasirazuba hari Belarus na Ukraine.
Mu Majyepfo
hari Slovakia na Czech Republic ni mu gihe u Budage buri mu Burengerazuba.
Umurwa Mukuru w’iki gihe witwa Warsaw, ariko hari indi Mijyi izwi cyane irimo
nka Kraków, Wrocław, Łódź, Poznań, ndetse na Gdańsk.
Uyu mugabo
amaze iminsi atari mu Rwanda, ariko yaherukaga gutegura ibitaramo ngaruka kwezi
yise “Nyamavore’ byibanda ku kugaragaza ubwoko butandukanye bw’inyama.
Ni
ibitaramo yateguye mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo
gukangurira abantu kureka inzoga, ahubwo bakitabira ibitaramo bashyize imbere
kurya gusa.
Deejay Pius
w’imyaka 34 y’amavuko aherutse gushyira hanze Extended Play (EP) yatuye Rama
Isibo, umwe mu banditse beza umuziki w’u Rwanda wagize.
Uyu mugabo
arizihiza imyaka 10 ari mu muziki ndetse n’imyaka 15 ari mu mwuga wo kuvanga
imiziki.
EP ye iriho
indirimbo 11 zirimo: ‘Easy’, ‘Ntakibazo’
yakoranye na Jose Chameleone, ‘Sibyo’, ‘ Today’, ‘Belly Dancer’, ‘Wicked’
yahuriyemo na Kivumbi and Maestobooming, ‘ Ndakumeza Neza’, ‘ Falling’, ‘ She
Love Me’ yakoranye na Bruno K, ‘ Test Drive’, ‘ Urabikwiye’ yakoranye na Lexivone
ndetse na Jules Sentore.
Ni EP
yakozweho na ba Producer bakomeye barimo nka Niko Ye, Madebeats, Knox beat, Ronnie,
Remix, Habbert Skillz ndetse na Bob Pro wayinonosoye.
Dj Pius
avuka mu muryango w’abana 13. Yatangiye kwiyumvamo umuziki ubwo yari mu mashuri
yisumbuye mu gihugu cya Uganda. Yanagaragaje impano ye ubwo yari mu kigo cya
Lycee de Kigali, mu 2005 ubwo uwo mu muryango we yamusabiraga akazi nka Dj.
Mu 2009
yagiranye ibiganiro na Tumaini byagejeje ku gushinga itsina ‘Two 4Real’ aho
bakoranye indirimbo zirenga 40 zirimo na Album ‘Nyumva’. Mu 2016,
baratandukanye, buri wese atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Pius
yatumiye cyane abakomoka mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba babarizwa muri
Poland
Ni ubwa
mbere Dj Pius agiye gutaramira muri Poland, kandi agaragaza ko yiteguye gutanga
ibyishimo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MADINA' YA DJ PIUS
TANGA IGITECYEREZO