Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta Sandrine Umutoni, bakiriye kandi bagirana ibiganiro n’abahanzi banyuranye, ababyinnyi ndetse na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ni
ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024, aho Minisitiri
Utumatwishima na Sandrine Umutoni baganiriye n’abahanzi Nessa ndetse na Beat
Killer, baganiriye kandi n’ababyinnyi Titi Brown ndetse na Jojo Breezy.
Banaganiriye
n’abazwi cyane ku rubuga rwa TikTok, Judy ndetse na Kimenyi Tito. Ibiganiro
bagiranye byibanze ku bufatanye na Minisiteri, imbogamizi zitandukanye
zikigaragara mu buhanzi.
Aba bahanzi
bagaragaje uburyo bishimiye gusura Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere
ry'Ubuhanzi (Moya), banerekana uburyo ibyo bakora bibabyarira umusaruro n'aho
bifuza gushyira imbaraga kugirango ibihangano byabo bigere kure
Minisitiri
Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yabasabye gushyira hamwe no gushyigikira mu
byo bakora byose. Sandrine Umutoni yagaragarije aba bahanzi ibyo Minisiteri
imaze kugeraho kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu kurushaho.
Umubyinnyi
Titi Brown uri mu baganiriye na Ministiri Utumatwishima ndetse na Sandrine
Umutoni, yashimye bikomeye ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi. Yavuze ati
“Ndashimira byimazeyo Minisiteri Utumatwishima ndetse na Sandrine Umutoni,
impanuro mwaduhaye n’impamba ikomeye.”
Yumvikanishije
ko ibiganiro yagiranye n’aba bayobozi byamusigiye umukoro wo kumva ko nk’urubyiruko
bafite inshingano zo kubaka u Rwanda. Ati “Rubyiruko dufite umukoro n’inshingabno
zo gukorera u Rwanda.”
Mu ijambo
yavuze mu gutangiza ihuriro ry’urubyiruko rw’Abakorerabushake bizihiza imyaka
10, Minisitiri Utumatwishima yisunze indirimbo ya Nessa na Beat Killer mu
kugaragaza uburyo Perezida Kagame yabaye hafi Urubyiruko rw’Abakorerabushake.
Ati “Hari
abaririmbyi babiri b’urubyiruko baherutse guhanga indirimbo bavuga bati:
Umusaza niwe Papa w’urubyiruko, nibyo koko: Muri Covid-19, abayobozi benshi mu
bihugu byo hanze barihishaga ngo batandura kandi birumvikana.”
Akomeza ati
“Perezida wacu we, tariki ya 12-04-2020, ibyumweru 3 gusa Covid-19 yadutse,
yasuye abakoraga muri ‘command post’ ya Covid-19, aho 90% by’abakoragamo bari
urubyiruko rutandukanye. Urubyiruko b’inzego z’umutekano, abize ubuvuzi,
abastagiaires, abanyamakuru, aba Youth volunteers benshi ….”
Minisitiri
Utumatwishima na Sandrine Umutoni bakiriye abahanzi n’ababyinnyi, Nessa, Beat
Killer, Titi Brown na Jojo Breezy ndetse n’urubyiruko rukoresha imbuga
nkoranyambaga, Judy na KimenyiTito
Titi Brown
yagaragaje ko yishimiye kugirana ibiganiro na Minisitiri Utumatwishima na
Sandrine Umutoni
TANGA IGITECYEREZO