Muri iki cyumweru cya kabiri cya Gicurasi, abahanzi nyarwanda ntibahwemye gushyira hanze indirimbo nshya zishobora kugufasha kwinjira neza mu mpera z’icyumweru.
Umaze kubimenyera ko buri
wa Gatanu, InyaRwanda ikugezaho indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda ziba
zarasohotse muri icyo cyumweru ndetse n’iziba zarasohotse mu mpera z’icyumweru
cyabanje zikoze mu njyana zose.
Mu ndirimbo nyinshi zagiye
hanze muri iki cyumweru cya kabiri cya Gicurasi 2024, InyaRwanda yaguhitiyemo
10 gusa zagufasha kuryoherwa na weekend yawe.
1.
Injangwe – Riderman ft Mr Kagame
Muri iki cyumweru, ni bwo
umuraperi Gatsinzi Emery yashyize hanze indirimbo ‘Injangwe’ yahuriyemo n’umuraperi mugenzi we Mr Kagame. Ni indirimbo yanditswe n'aba bahanzi bafatanyije na B Face, ikorerwa mu Ibisumizi na Evydecks.
2.
Together – Alto
Nyuma y’amezi arenga
arindwi ashyize hanze iyitwa ‘Yego,’ umuhanzi Dusenge Eric uzwi nka Alto, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Together.’
3.
Umukara – Fela Music
Mu mpera z’icyumweru
gishize, nyuma y’igihe gito bashyize hanze indirimbo “Mirror” iri mu zakunzwe
cyane, abahanzi babiri bagize itsinda rya Fela Music bongeye gukorana indirimbo bise “Umukara” yumvikanisha uburyo ubuzima muri Kigali
bugoye cyane.
4.
Mpaka Zitobotse – Icenova
Umuraperi Icenova
uherutse kwiyambaza umuraperi mukuru muri iyi njyana mu Rwanda, Bushali bagakora indirimbo yakunzwe n'abatari bacye bise 'Irizi Waririzi, yashyize hanze indi ndirimbo yise 'Mpaka Zitobotse.'
5.
Umugabo w’ibikorwa – Super Manager
Gakumba Patrick [Super Manager] umenyerewe
cyane mu kuryoshya ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo
abikoramo busetsa benshi, yakoze mu nganzo ava imuzi ibikorwa ibigwi bya
Perezida Kagame wazuye u Rwanda rwari hafi kuzima akarwubaka bundi bushya.
Mu kiganiro Super Manager
yagiranye na InyaRwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukora iyi ndirimbo
yise ‘Umugabo w’ibikorwa’ mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk’icyamamare ndetse
nk’umuhanzi mu kubaka igihugu.
6.
Impano – Bosco Nshuti
Umuramyi Bosco Nshuti wiyemeje kuticisha irungu abakunzi b'ibihangano bye muri uyu mwaka, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Impano' ivuga ko Kristo ari we mpano yonyine ikwiriye Isi.
7.
Iriba – Manzi Lucien ft James &
Daniella
Umuramyi Manzi Lucien yiyambaje imwe muri couple zigezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, James na Daniella, bakora indirimbo yise 'Iriba' igaruka ku isoko riva mu ijuru.
8.
Hozana – Boaz Mugisha
Mugisha Boaz yakoze mu
nganzo asangiza abamukurikira ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo ‘Hozana’. Yavuze
ko "Hozana" ari indirimbo y'ishimwe ku Mana ku byo igenda inyuzamo
umuntu.
9.
Ntakiyinanira – Elayo Choir CEP UR Huye
Umuryango w’abanyeshuri
b’Abapantekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bakora
umurimo wo gutambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ndetse n'ibyanditswe
byera, Elayo Choir CEP UR Huye, baritegura kumurika album yabo ya kane.
Iyi ndirimbo nshya
igaruka ku mirimo y'Imana, aho abaririmbyi bashimangira ko mu bibaho byose
ntakijya kiyinanira, kuko nta n’ikiyirusha amaboko.
10. Melody - Da Promota Ft Yvette Uwase
Abahanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Reagan Kimazi [Da Promota] na Yvette Uwase, batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahuje imbaraga bakorana indirimbo "Melody" yageze hanze iri kumwe n'amashusho yayo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2024.
Bonus: Wera - Giramata
">Umuhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana, Giramata, yakoze mu nganzo avuga akamaro ka Mwuka Wera mu ndirimbo nshya yise 'Wera' isingiza imirimo ikomeye y'Imana mu buzima bwa muntu.
TANGA IGITECYEREZO