Hagaragajwe ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyaguze porogamamu enye zagombaga gukoreshwa n’inzego za Leta zatwaye hafi miliyari 3 Frw ariko birangira zidakoreshejwe na rimwe.
Ibi byagaragajwe ku wa 7 Gicurasi 2024 n'Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihun'gu, PAC nk'uko bikubiye muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta
y’umwaka wa 2022/2023. Igaragaza ko izi Porogaramu z’ikoranabuhanga zagiye
zigurwa hatabanje kugishwa inama abazazikoresha bigatuma igihe zihagereye banga
kuzitabira.
Muri zo hari iyitwa ‘Document tracking and workflow
Management system’ yaguzwe na RISA ku mafaranga arenga miliyari 1.1 Frw,
yoherezwa mu nzego zitandukanye kuva mu 2015 ariko ntiyigeze ikoreshwa na rimwe.
Iyi raporo igaragaza ko no mu gihe bigaragaye ko harimo
ikibazo, RISA itigeze ishyiraho uburyo bwo guhagarika gukoresha iyi sisiteme no
kwimura amakuru yari ayirimo ngo akoresherezwe aho bimukiye.
Innocent Bagamba Bahizi ,Umuyobozi Mukuru wa RISA, ubwo
yatangaga ibisobanuro imbere ya PAC,yagaragaje ko
abantu bagaragaje gutsimbarara ku byo bakoreshaga mbere, kubera gusa kudakunda
impinduka.
Yagarutse kuri ‘Document Tracking and Workflow Management
System’ avuga ko yatangijwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’uburyo inyandiko
zihererekanywa hagati y’inzego za Leta.
Akomeza avuga ko RDB igitangira mu 2015 hari habayeho inyigo igaragaza
uburyo abantu bahererekanya inyandiko zinjira mu bigo bya Leta bityo ko icyabayeho ni ukuntu
abantu bagorwa no kwakira imikorere mishya.
Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko iyi porogaramu
yahenze cyane kandi ntiyatanga umusaruro yari itegerejweho.
Ati “Ndibaza niba iyo myumvire y’icyagombaga guhinduka
yarakemutse kuko umuntu akuzaniye urupapuro abizi neza ko rushobora gutakara,
iyo mwumvikana n’abo bantu ntabwo bari gutsimbarara. Mwakoranye n’izo nzego
kugira ngo babibazwe ko batari kuyikoresha cyangwa n’ubundi yaje ntacyo ije
gukemura?”
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc we yatunguwe no kumva
hasigaye hari n’abakozi ba Leta batsimbarara ku gukoresha ibisubizo bashakiwe.
Ati “Njyewe ndumiwe, ubu se tuzavuga ngo abaturage banze
kujyana n’impinduka tuvuge ngo n’abakozi ba Leta banze impinduka. Ni gute Leta
yagura sisiteme inahenze kuriya byarangiza hakabaho umuntu wigumura ngo ntayo
nkoresha?”
Abadepite bagize PAC bagaragaje ko ibibazo biri ku
mikoreshereze y’izi porogaramu bitaturutse ku kwanga impinduka ahubwo
byashakirwa mu kuba batarahuguwe cyangwa ngo banafashwe kuyikoresha mu buryo
bukwiye.
Bahizi yabaye nk’uwigarura avuga ko abakozi ba Leta bagenze
gake mu gukoreha iyi sisiteme yo gucunga inyandiko zihererekanywa hagati
y’inzego za Leta bitewe n’ikibazo cy’ubumenyi buke.
Ati “Aho twakwemera intege nke ni ku byerekeye guhugura
abakozi n’ibijyanye no kuyimenyekanisha ku bakozi ari na yo mpamvu wenda
habayeho kugenda gahoro ntibyakorwa nk’uko bikwiye. Ariko mu by’ukuri sisiteme
yarakoreshejwe kugeza ejobundi twimukira mu yindi.”
Depite Murara Jean Damascène yagaragaje ko ibyakozwe kuri
izi porogaramu ari ukutazigamira Leta, byavuyemo igihombo.
Mbabazi Judith uri mu Nama y’Ubutegetsi ya RISA yemeye ko
habayeho amakosa ariko ngo byakomotse ku kuba n’iki kigo cyari kikiyubaka.
Ati “Amakosa yo yarabaye, natwe nka RISA turayemera ni
ikibazo cy’ishyirwa mu bikorwa.”
Yagaragaje ko iyi sisiteme ikoreshwa mu bigo byose ifasha mu
byerekeye imiyoborere ku buryo bitasabaga ko bagisha inama abayikoresha.
Ubuyobozi bwa RISA bwemeye amakosa
Ivomo: Igihe
TANGA IGITECYEREZO