Umuryango wa International Youth Fellowship (IYF) wiyemeje gufasha urubyiruko kuryoherwa n’ibiruhuko bisoza umwaka wa 2024, bahembye abanyempano bahize abandi mu ngeri zitandukanye.
Byari
mu birori byiswe PowerUp Youth Camp byabaye ku munsi wa kabiri muri Maison de
Jeune kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza akaba ari nawo wari umunsi wa nyuma.
Nk'uko
benshi mu bana n’ababyeyi bari bariyandikishije babizi, ku munsi wa kabiri
abana baturutse hirya no hino bahatanye mu kugaragaza impano zidasanzwe hanyuma
banahabwa ibihembo ku bahize abandi.
Muri
aya marushanwa, hahatanye abana 14 harimo n’abagize amatsinda mu ngeri
zitandukanye nko kubyina, karate, kumurika imideri ndetse no kuririmba. Amwe
muri ayo matsinda harimo kiy Dance, Princess, Dynamic Dance, New Vison, …
Bimwe
mu byagendeweho mu gutanga amanota muri aya marushanwa, harimo kubahiriza igihe cyari cyagenwe kingana n’iminota 5, Uko bitwara mbere yo kugaragaza impani
zabo, Kuba bashyize umutima kubyo bakora kandi babyubashye ndetse n’uko abari
aho babakiriye.
Nyuma
yo kugaragaza impano zabo, New Verion niyo yabaye ia mbere n’amanota 73.66%
hanyuma Dynamic Dance baba aba kabiri n’amanota 70.6% mu gihe umwanya wa gatatu
wegukanywe na Shenge n’amanota 68.6%.
Abatabashije
kugira amahirwe yo gutsinda kuri iyi nshuro, bashishikarijwe kuzitabira mu
yandi marushanwa akurikira dore ko atari inshuro imwe ibi bibaye ahubwo bigiye kujya
bitegurwa kenshi mu rwego rwo gufasha abana.
Umuryango wa International Youth Fellowship (IYF) umaze igihe kirekire ukorera mu Rwanda, aho ufasha urubyiruko kwivumburamo impano, ugatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye sosiyete Nyarwanda akamaro birimo umuganda, kuremera abatishoboye, kwigisha urubyiruko amasomo atandukanye ku buntu n'ibindi byinshi.
TANGA IGITECYEREZO