Kigali

Moriah Worship Team yatangije igicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zikunzwe-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/05/2024 22:19
2


Moriah Worship Team ikorera umurimo w'Imana muri EEAR Kanombe, yatangije igicaniro cyo kuramya Imana mu ndirimbo zikunzwe yaba iz'abahanzi ku giti cyabo ndetse n'amakorali.



Iki gitaramo cyo kuramya Imana bagitangije mu gitaramo bise "Taramana na Moriah Season One", bakaba bararirimbye indirimbo zabo ndetse n'iz'abandi. Icyo gitaramo kiri kuri shene yabo ya Youtube yitwa Moriah Worship Team Kanombe. Bagiye muri Studio, bafata amajwi n'amashusho mu buryo bwa 'Live Recording'.

Moriah Worship Team yashinzwe mu 2010 ariko icyo gihe bari korari. Mu 2019 bahindutse Worship Team bongeramo imbaraga. Moriah Worship Team igizwe n'abaririmbyi barenga 30. Iri vugabutumwa rishya batangiye ryo gukora igitaramo mu ndirimbo zikunzwe z'abaramyi batandukanye, bazajya barikora mu bihe binyuranye.

Mu kiganiro baherutse kugirana na InyaRwanda bavuze ku mishinga bafite mu gihe kiri imbere. Bati "Imishinga dufite mu minsi iri imbere ndetse n'ubu, ni ukuruhura imitima ihagaze no guhumuriza abaremerewe n'ibibazo ariko kandi no gufasha abandi dukoresheje ivugabutumwa ry'indirimbo ndetse n'ibikorwa bitandukanye byo gufasha".

Aba baririmbyi b'i Kabombe baramya Imana ubona bibarimo rwose, bavuze ko iyo bitegereje Gospel bayibona neza, "gusa abantu bo bagenda bacika integ,e abandi bava mu gakiza". Bati "Muri make abantu batinyutse ibyaha." Aha niho bahera basaba bagenzi babo b'abaririmbyi guhagarara bashikamye.

Umuyobozi wa Moriah Worship Team, Fred Muhizi, yagize ati "Rero icyo dusaba abaririmbyi ndetse n'abandi bantu muri rusange ni uguhagarara bashikamye bagakomeza kwiringira Imana iteka ryose bityo tukazabona ingororano (kwiyubaha no kurinda ubuhamya, gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza)."


Moriah Worship Team bahangayikishijwe n'uko ibyaha bikomeje kwiyongera

TARAMANA NA MORIAH WORSHIP TEAMA YA EEAR KANOMBE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Margot5 months ago
    Uwiteka abahe umugisha. Intego yanyu ni nziza. Yo gukangurira abantu kureka kumenyera icyaha. Kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu
  • Haiuzimana Jean Paul5 months ago
    Nibyiza ndabikunze kandi ndanabishyigikiye ko umurimo W'Imana wakomeza kwaguka ukagera no kubandi cyane cyane binyuze mundirimbo zo kuramya no guhimbaza ndetse n'ijambo Ry'Imana MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND