Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje gutera intambwe ikomeye, biba byiza gusubiza amaso inyuma abantu bakazirikana abahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu muziki.
Uyu munsi, abahanzi b’umuziki
wo kuramya no guhimbaza Imana bari kwandika amateka abakora umuziki usanzwe
babona nk’inzozi. Ku bakurikiranye amateka y’umuziki wa Gospel nyarwanda
barabizi neza ko uku atariko byahoze mu bihe byo hambere, igihe byari bigoranye
kubona umuramyi wateguye igitaramo kikitabirwa n’undi muntu udasanzwe
amenyerewe muri icyo gisata.
Iyo hishimirwa iri terambere,
hagarukwa no ku babigizemo uruhare barimo n’abahanzikazi b’abagore bafatwa nk’abanyabigwi
muri uyu muziki bitewe n’igihe bawumazemo ndetse n’ibikorwa byabo by’umwihariko.
Nyuma yo gutekereza kuri
ibi byose, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’abaramyi 10 b’igitsina-gore
bafatwa nk’ab’ibihe byose mu Rwanda:
1.
Tonzi
Uwitonze Clémentine
[Tonzi], uherutse kumurika album ye ya cyenda yise ‘Respect,’ afite
amateka yihariye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Tonzi wakunzwe cyane mu
ndirimbo ‘Humura,’ ni inararibonye mu muziki arambyemo ndetse akaba n'umuyobozi
ukomeye dore ko ari Umuyobozi Wungirije w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi iyoborwa
na Niragire Marie France washinze Genesis Tv.
Tonzi wakuranye impano yo
kuririmba, yinjiye mu mwuga wo gukora umuziki ku giti cye mu 2004, none ubu ni umwe
mu bahanzi b’igitsinagore baririmba indirimbo zihimbaza Imana bamaze kwaguka mu
buryo butangaje.
Mu mboni ze yavuze uko
abona umuziki, aho yagize ati "Umuziki uko nywubona, umuziki ukozwe neza
ufite ubutumwa bwiza ni ubuzima."
"Nawe ibaze ariko ko
ibindi byose bizashira hagasigara kuririmba. Rero umuziki ni umuyoboro ukomeye
Imana ikoresha ngo abo yaremye babeho neza. Isi itarimo umuziki sinzi uko
byagenda. Mu mwuka, abantu benshi nshingiye ku buhamya bagenda bahinduka kandi
bagakomezwa n'indirimbo zibegereza Imana;
Kandi zibafasha mu
isanamitima, kunezerwa kuko Imana ikunda kutubona twishimye. Rero umuziki ni
intwaro ikomeye muri iyi si Imana ikoresha ibinyujije muri twe turabiyishimira
icyo kizere gihambaye yatugiriye".
2.
Gabby Kamanzi
Umuhanzikazi Ingabire
Gaby Irene Kamanzi [Gaby Kamanzi] ni umwe mu bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze
mu muziki uhimbaza Imana ndetse ku bw’ibikorwa bye yanahawe izina rya ‘Miss
Gospel.’
Gaby Kamanzi wavutse mu 1981, amaze gutwara ibikombe bitandukanye kandi bikomeye mu muziki wa Gospel aho twavuga nka Salax Award ndetse n’ibindi bihembo bitari bicye bya Groove Awards ndetse na Sifa Rewards.
Yitabiriye kandi amarushanwa akomeye ari ku rwego mpuzamahanga,
yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye bariho Esther Wahome n'abandi bo mu
karere batandukanye. Yakoze ibitaramo muri Amerika ndetse hari n'ibindi byinshi
ateganya gukorera mu bindi bihugu.
Gaby Kamanzi yavukiye i
Lubumbashi muntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya
Congo mu muryango w'abana batandatu, akaba ari umwana wa karindwi. Yatangiye
kugaragaza impano yo kuririmba ubwo yigaga mukigo cy'ishuri cya St Esprit
giherereye mu karere ka Nyanza mu 1997 muri Singiza Ministries nyuma yo kwakira
agakiza
Inzu
imureberera inyungu mu muziki yitwa Moriah Entertainment. Yavukiye
mu muryango w'abahanzi harimo se umubyara, Nyina na murumuna we Pastor Lysette
Karasira. Gaby Kamanzi yamenyekanye mu Rwanda no mu Karere
k'ibiyaga bigari kubera ubuhanga bwe bw'ijwi no kuyobora abandi mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana.
3.
Aline Gahongayire
Aline Gahongayire
yatangiriye umuhamagaro we mu itorero rya Zion Temple aho benshi bakunze kwita
kwa Gitwaza. Uyu muhanzikazi, azwiho indirimbo zifite imbaraga,
kandi zifite amavuta. Kugeza ubu, Aline Gahongayire amaze gusohora album
zirindwi. Aline Gahongayire ni umuririmbyi uzwi cyane, umwanditsi
w'indirimbo n’umuvugizi wa benshi. Ni impano mu rwego rwo guhimbaza no gusenga.
4.
Liliane Kabaganza
Zaninka Kabaganza Liliane
uzwi nka Kabaganza Liliane yavutse ku itariki ya 11 Kamena 1975, avukira ahitwa
Bibogobogo mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya
Congo (RDC). Se umubyara ni Umushumba mu Itorero ryitwa Healing
Heart mu Ntara y’Amajyepfo akaba yitwa Mukiza
Leonard naho mama we yitwa Nyabaziga Odette bakaba barabyaranye
abana 6.
Liliane, ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba yarashakanye na Dusabemungu Ntabajyana Celestin mu mwaka 1999.
Liliane yamenyekanye cyane muri Rehoboth Ministry mu
ndirimbo nka "Imana ni byose,’ Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu,
Getsemani, Habwa ikuzo, Bakundwa n’izindi. Ubu Liliane Kabaganza amaze kwandika
indirimbo zirenga 70. Indirimbo yanditse mbere ikaba yitwa ‘i Bethelehemu’ iri
kuri album ya mbere ya Rehoboth Ministries yitwa “Abafite inyota ni muze”.
5.
Geraldine Muhindo
Geraldine Muhindo ni
umuhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zitandukanye zihimbaza Imana mu
Rwanda. Zizwi na bose, abakuru n’abato muri ADEPR no mu yandi matorero.
Geraldine yibukirwa mu bitaramo bitandukanye bya Gospel ndetse no mu bihe
by’amasengesho ahantu hatandukanye.
Geraldine kandi ni
umwanditsi w’indirimbo zuzuye ubutumwa bwiza zagize uruhare mu kuzana abantu
benshi ku gakiza. Ni ahantu hake watera igitero cy’indirimbo ya Geraldine ngo
ubure umuntu uyizi ndetse n’abazizi ugasanga bazizi kuva ku gitero cya mbere
kugeza ku cya nyuma.
Urugendo rwa Geraldine
muri Gospel mbere y’uko akomereza ubuzima bwe n’umuryango mu mahanga, rwaranzwe
no gukorera Imana atajenjetse we n’umuryango we dore ko n’umugabo we ari
Umushumba bakaba bombi bariyeguriye gukorera Imana.
6.
Stella Christine
Manishimwe Stella ni umuhanzikazi w’icyamamare
wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana cyane cyane iyitwa "Ni njye
wa mugore" yuzuyemo ibyo Imana yamukoreye.
Uyu muhanzikazi ntabwo
akora umuziki gusa, ahubwo ni umwalimu, umushyushyarugamba (MC), akaba na
rwiyemezamirimo ufite ‘atelier’ itunganya imbaho. Mu mpera za 2021, yasuwe na Yvette
Kabatesi wa BBC.
7.
Sarah Sanyu
Sarah Sanyu yamamaye muri
Ambassadors of Christ Choir yagezemo mu mpera ya 2006 yiga mu mashuri
yisumbuye. Ni umwe mu bamenyekanye cyane muri iyi korali imaze gushinga imizi
mu Rwanda no hanze yarwo. Yakunzwe
kubera indirimbo nyinshi za Ambassadors yumvikanamo aziyoboye mu ijwi ryizihira
abaryumva, nka “Birakwiye gushima”, “Yesu we” n’izindi.
Sarah Sanyu ukunzwe cyane
mu Karere, yavukiye mu gihugu cya Uganda. Mu gihe gito amaze akora umuziki ku
giti cye, uyu muhanzikazi akunzwe mu ndirimbo ndirimbo zirimo “Nitashinda”,
“Umunsi mushya”, “Omora’’ na “Mwana Wanjye”.
8.
Muhimpundu Anne
Biragoye cyane kumenya
izina Muhimpundu Anne kuko ubu iryo ryamaze gusimburwa na ‘Ntacyo Nkushinja.’
Iyi, ni indirimbo y’umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ufite amateka
maremare kandi aremereye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
9. Jesca Mucyowera
Umuramyi Jesca Mucyowera nawe ari mu bafite izina riremereye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, biciye mu bihangano bye bishimangira gukomera kw'Imana nka 'Yesu Arashoboye,' 'Jehovah Adonai' n'ibindi byinshi. Yamamaye kandi muri Injili Bora asanzwe abarizwamo.
10. Gikundiro Rehema
Gikundiro Rehema ni umunyarwandakazi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari na ho akorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni umwanditsi w'umuhanga bidasubirwaho kuko yagiye yiyambazwa n'abandi bahanzi ndetse n'amakorali akomeye hano mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO