Kigali

Rwamagana: Imirimo bakoze muri VUP yabafashije guhindura ubuzima no kwikemurira ibibazo byari bibugarije

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/05/2024 13:09
0


Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, bari mu mubare w'abatishoboye, bavuga ko imirimo bakoze muri VUP yabafashije guhindura ubuzima bwabo no kwikemurira ibibazo byari bibugarije.



Aba baturage bavuga ko akazi bakoraga muri VUP no gutozwa umuco wo kwizigamira, byabafashije kwikemura ibibazo byari bibugarije, ubu bakaba baravuye mu mubare w'abatishoboye.

Bagwaneza Lucie, ni umuturage uvuga ko nubwo ari umupfakazi, kwizigamira amafaranga yakuraga mu mirimo ya VUP yamufashije kwikura mu bukene ubu akaba yikemurira ibibazo ariko abikesha no kwitabira gahunda yo kwizigama akoresheje amafaranga yahembwaga muri VUP.

Yagize ati: "Ndashimira Perezida wa Repubulika yaduhaye VUP ku buryo ibyo tugezeho ariyo tubikesha. Iyo mirimo yankuye mu buzima bubi nari ndimo. Amafaranga nahabwaga muri VUP nageragezaga kwizigamira kuko ntabwo nayabikuzaga yose noneho badushikariza no kwitabira amatsinda yo kwizigama nayo tuyajyamo kuburyo ayo matsinda yarumye tuva mu bantu bafite ibibazo by'ubuzima bubi."

Bagwaneza yakomeje avuga ko ahereye ku mafaranga yahembwaga yabashije kwiyubakira inzu agura imirima ndetse akaba yishyurira abana be amafaranga y'ishuri bitewe no kwitabira amatsinda yo kuzigama.

Yagize ati: "Amafaranga nahembwaga muri VUP, nayakoresheje nkodesha umurima noneho nsaruramo ibigori ingemeri 300, nakomeje kwizigama no mu matsinda ku buryo byamfashije nkabasha kwiyubakira inzu, naguze imirima ku buryo ubu mpinga imyaka nkabona ibyo kurya nkanagurisha mu masoko. Ubu abana banjye bajya ku ishuri bajyanye amafaranga y'ishuri yose."

Gatambara Laurent nawe wahinduriwe ubuzima na za VUP avuga ko icyiciro by'ubudehe bikibaho yahoze yari mu cyiciro cya Mbere, bamuhitamo kugira ngo akore imirimo y'amaboko muri VUP ndetse bamuha inguzanyo iciriritse bimufasha kwikura mu bukene bukabije.

Yagize ati: "Twari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe batoranya mu bakora imirimo ya VUP, ubuyobozi bwadukanguriye gufata inguzanyo iciriritse, iyo nguzanyo maze kuyifata byaramfashije kuko nahise nubaka inzu y'amabati none ubu mba mu nzu y'amabati 42. Nasabye ko bankura mu cyiciro cya Mbere banshyira mu cya Kabiri noneho bampa inka muri gahunda ya Girinka ubu nkaba mfite inka ebyiri."

Gatambara yakomeje ati: "Hari byinshi byerekana ko Leta idukunda kandi itwitayeho. Turashimira Perezida wa Repubulika uburyo atugezaho gahunda nziza kugira ngo tugire ubuzima Bwiza."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage, Umutoni Jeanne, yabwiye Itangazamakuru ko gahunda za VUP zafashije abaturage kwiteza imbere kubera gahunda ya "Tujyanema" yagize uruhare mu kumvisha abaturage uruhare rwabo gukemura ibibazo bibugarije.

Yagize ati: "Gahunda ya "Tujyanemo" yakomotse mu karere ka Rwamagana muri 2017, ijya kuza byari muri gahunda yo kugira ngo dufatanye kurwanya ibibazo ibibangamiye umudendezo w'abaturage.


Hari ibikorwa byinshi twakoze mu bukangurambaga bwa "Tujyanemo" birimo no guhindura imyumvire y'abaturage barimo n'abari muri gahunda za VUP. Mu kurwanya ubukene twajyanyemo n'abaturage ndetse ubu twongeye ngo tujyanemo tugumanemo kugira ngo abamaze kuva mu bukene batazabusubiramo."

Umuyobozi Mukuru w'ishami rishinzwe kurengera abatishoboye mu Kigo gishinzwe ibikorwa by'iterambere mu nzego z'Ibanze (LODA )avuga ubuhamya bw'abavuye mu bukene kubera gahunda ya VUP bigaragaza ko hakenewe uruhare rw'umuturage mu kumufasha kwikemurira ibibazo ndetse ko umuturage agomba guhindura imyumvire kugira ngo agire uruhare mu bimukorerwa.

Yagize ati: "Turasaba abaturage kwitabira gahunda ya "Gira wigire" duhereye no ku buhamya mwumvise kubishoboka kuva mu bukene kubera guhindura imyumvire kuko ubu abahabwa ubufasha na Leta ntibakiri abagenerwabikorwa babaye abafatanyabikorwa.

Rwahama yakomeje avuga ko hari impinduka zabaye mu bufasha buhabwa abatishoboye Yagize ati: "Abahabwaga inguzanyo iciriritse muri gahunda ya VUP babahaga 100.000frw ku muntu ku giti cye ariko ubu tuzajya tubaha 200.000frw ndetse kuva muri uku kwezi abahabwaga inkunga y'ingoboka bazajya bahabwa amafaranga azahabwa abasheshakanguhe yunganira ayo y'ingoboka bahabwa."

Mu Murenge wa Munyiginya abaturage barenga 6,000 nibo bari mu mubare w'imiryango igomba gufashwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene. Ikigo gishinzwe ibikorwa by'iterambere mu nzego z'Ibanze kivuga ko turere twose 30, imiryango 104.000 ariyo ihabwa inkunga y'ingoboka muri gahunda ya VUP.

Rwahama Jean Claude ushinzwe kurengera abatishoboye muri LODA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND