RFL
Kigali

Uwahoze ari umurinzi wa Kanye West yamureze mu mategeko kubera ihohoterwa rishingiye ku ruhu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/04/2024 20:27
0


Umunyamerika w’umuraperi Kanye West araregwa n’uwahoze ari umurinzi we kubera ihohoterwa rishingiye ku ruhu, ikirego cye kivuga ko Kanye West ashyira imbere abakozi be b’abazungu kuruta abirabura.



Benjamin wahoze ari umurinzi wa Kanye West, yamureze amushinja kuba yarabatonganyaga cyane nk'abirabura akaza no kumwirukana amuziza kuba yaranze gukata imisatsi ye (Dread). 

Ibi bije nyuma y’ikindi kirego cyaje mu ntangiriro z'uku kwezi nawe wamureze avuga ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku ruhu.

Bikurikije iki kirego cya vuba cyatanzwe tariki 26 Mata 2024, avuga ko yakoreye Kanye West amezi atandatu mbere y'uko iki kigo cy'uyu muhanzi kimurirwa aho cyakoreraga, ngo yamuhaye inshingano nyinshi kubera abakozi bake yari afite.

Yakomeje ati: "Yambwiraga ko abamukorera bose batemerewe gufata amashusho igihe babikoze tugomba kubibaka tukabyangiza".

Yakomeje avuga ko abirabura yabahembaga umushara mucye ugereranyije n'abazungu kandi ngo bakoze bimwe, ibi ngo yaje kubibwira ubakuriye witwa John gusa nyuma yaje kubona umushahara we ugabanutse atazi impamvu nyuma aza no kwirukanwa. 

Gusa kugeza ubu Kanye West wiyise Ye ntacyo aratangaza ku biri kumuvugwaho.


Kanye West yajyanywe mu nkiko n'uwahoze ari umurinzi we


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND