RURA
Kigali

Leta ya Texas yibasiwe n'imitingito 4 ikomeye mu masaha atagera kuri 12

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:18/02/2025 17:53
0


Imitingito ikomeye yibasiye Texas yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ifite igipimo cya 4.6.



Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubugenzuzi bw'imitingito (USGS) cyatangaje ko iyi mitingito yabereye mu burengerazuba bwa Texas, mu karere ka Loving, ahagana saa moya za mu gitondo.

Imitingito ya mbere yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere saa tanu z'ijoro, ifite igipimo cya 2.9, hafi y'umujyi wa Mentone. 

Iyakurikiyeho yabaye saa cyenda z'igitondo ku wa Kabiri, ifite igipimo cya 3.4, indi nayo ikurikiraho nyuma y'isaha n'igice ifite igipimo cya 2.5. Iyi mitingito yanyeganyeje ubutaka kugeza mu majyaruguru y'umujyi wa Roswell, muri New Mexico.

Imitingito 4 ikomeye yumvikanye mu gihe cy'amasaha 12 ikaba iri mu yikomeye yibasiye Texas.

Iyi mibare y'imitingito ibaye hashize iminsi ibiri gusa nyuma y'aho umuyoboro wa gaze kamere mu karere ka Permian Basin usandaye, biteza imitingito ifite igipimo cya 5.0, ahantu hareshya na kilometero 64 mu majyaruguru y'iyi mitingito yindi.

Iyi mitingito yabaye ku itariki ya 15 Gashyantare, ikaba yaribasiye ahantu hareshya na kilometero 53 mu burengerazuba bwa Toyah na kilometero 85 mu majyepfo ya Carlsbad. 

Nubwo ibi bice biri hafi y'ahabereye iyi mitingito iheruka, abayobozi ntibarahuza neza isano iri hagati y'iyi mitingito n'iyo gusandara k'umuyoboro wa gaze nkuko tubikesha Dailymail.

N'ubwo uburengerazuba bwa Texas butarangwa n'umurongo munini w'ubutaka butanyeganyega, hariho uturere twinshi dufite imiterere y'ubutaka ishobora gutera imitingito. 

Ariko kandi, ubushakashatsi bugaragaza ko imitingito myinshi muri aka karere iterwa ahanini n'ibikorwa bya muntu bijyanye no gucukura peteroli na gaze na Fracking aho bacukura gaze na peteroli hakoreshejwe imashini igakoresha ingufu nyinshi bigateza ubutaka kunyeganyega.

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru The Texas Tribune, iyi mitingito ifite igipimo cya 5.0 ni imwe mu ikomeye cyane yabaye muri Leta ya Texas, ikaba iri ku mwanya wa gatandatu mu mateka y'iyi leta.

Abashakashatsi bamaze imyaka bagaragaza ko ukwiyongera kw'ibikorwa bya fracking mu burengerazuba bwa Texas bitera ukwiyongera kw'imitingito muri aka karere. Iyi nkuru iracyakurikiranwa, amakuru mashya azagenda atangwa uko aboneka.

Ubucukuzi ni bwo bushyirwa mumajwi nanone nyuma y'iturika ry'umuyoboro utwara gaze imitingito yakomeje kumvikana

Ntabwo haramenyekana imibare ya nyayo y'ibimaze kwangirika

Iyi mitingito yari ku gipimo cya 5.0 ikaba imwe mu yikomeye yibasiye iyi Leta mu mateka

Uburyo bwa fracking bukoresha imbaraga nyinshi mu gucukura gaze na peteroli bigatuma habaho umutingito






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND