Benny Blanco yatangaje ko ahorana umutima uhagaze ko Selena Gomez yazabyuka agahita amutera indobo ntacyo bapfuye.
Producer
Benny Blanco uri mu rukundo rweruye na Selena Gomez, yahishuye ko ahorana
umutima uhagaze y’uko isaha n’isaha uyu mukobwa yihebeye yabyuka iby’inkundo
byamuvuyemo hanyuma bagahita bashwana.
Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Magazine aho yavugaga ko Selena ariwe
mukobwa w’inzozi ze, gusa umutima uhagaze akaba ari cyo kintu afite magingo aya
kuko aba akeka ko uyu mugore yabyuka yashyize ku ruhande iby’inkundo.
Yagize
ati “Kumufata ntabwo biba bihagije. Mba numva namubamo imbere mu mubiri we
wose. Mwiyumvamo ku buryo ntasobanura. Ndishimye cyane.”
Yakomeje
agira ati “Mporana akamwenyu umunsi wose ariko na none mba mpangayitse ko
umunsi umwe azabyuka agahita avuga ati ‘Ibiki?’ Reka reka.”
Ku
rundi ruhande, Selena Gomez avuga ko kuva yahura na Benny bagakundana byatumye
yiyumva nk’umuntu w’agaciro kuruta uko yahoze mbere ndetse akemeza ko yahuye n’uwo
amahitamo ye yahoze yifuza.
Benny
Blanco na Selena Gomez bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2013 bahujwe na nyina wa
Selena hanyuma mu mwaka wa 2023 batangira gukundana kugeza babanye mu Ukuboza
2024.
Ku
wa 13 Gashyantare 2025, aba bombi bateguje ibikorwa bya muzika bakoranye uretse
kuba ari abakunzi ahubwo biyemeje no guterana ingabo mu bitugu mu mwuga w’umuziki
ubatunze bose.
Selena Gomez n'umukunzi we Benny Blanco bari mu bihe byabo byiza
TANGA IGITECYEREZO