RURA
Kigali

Canal+ ijyanye muri Tour du Rwanda Poromosiyo ‘Ibyiza ku bawe’ - AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/02/2025 16:01
0


Sosiyete ya Canal+ yatangiye poromosiyo yiswe ‘Ibyiza ku bawe’ izarangira ku wa 05 Mata 2025 akaba ari nayo binjiranye muri Tour du Rwanda basanzwe baherekeza.



Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare, abagura n’abasanganywe ifatabuguzi rya Canal+ batangiye kuryoherwa na poromosiyo nshya ya Canal + imwe muri sosiyete zitaburira poromosiyo abakiriya babo kandi igihe cyose.

Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi mu kigo cya Canal+ yavuze ko iyi poromosiyo ‘Ibyiza ku bawe’ igenewe abantu bose mu muryango haba abagabo, abagore ndetse n’abanaa.

Ati: “Canal+ yazanye Poromosiyo yise ibyiza ku bawe. Ni ukuvuga ngo ni ibyiza ku muryango, ari umugabo, umugore n’abana aho Canal+ iba yabateguriye ibintu cyangwa ibiganiro bashobora kurebera mu rugo bavuye mu kazi, abana bavuye ku ishuri ndetse n’umushyitsi waba uri mu rugo mushaka kuganira ariko mufite icyo muri kuganiriraho.”

Butoyi yavuze ko iyi poromosiyo igenewe abasanganywe ifatabuguzi rya Canal+ ndetse n’abakiriya bashya ba Canal+.

Yagize ati “Iyi poromosiyo irimo ibice bibiri. Hari abakiriya basanzwe n’abakiriya bashyashya. Ku bakiriya basanzwe, niba uguze abonema iyo ariyo yose, tuvuge uguze ikaze uhita uhabwa iminsi 15 yo kureba ubuki (Abonema yerekana shene zose za Canal plus akaba ari nayo ihenze) naho abakiriya bashya ni igabanuka ry’amafaranga y’ifatabuguzi rya Canal+ aho ugura ibikoresho ku mafaranga 5,000Rwf no Installation y’amafaranga 5,000Rwf ukagura abonema ya 10,000Rwf kandi nawe ya minsi ukayihabwa.”

Nyamara n’ubwo abakiriya bashyizwe igorora, abonema ya Ikaze yaguraga amafaranga 5,000Rwf yongerewe agaciro kuri ubu ikaba igura amafaranga 6,000Rwf ku bw'impamvu zo kongera amashene, kwerekana amashusho meza kandi byose bisaba imbaraga z’amafaranga.

Canal Plus kandi yongereye ibiganiro (Content) ku bakiriya bayo ndetse no muri Tour du Rwanda, Canal izaba ihabaye ndetse yerekana inshamake y’umunsi ku wundi muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda.


Ibi birori byo gutangaza ku mugaragaro Poromosiyo 'Ibyiza ku bawe' byabereye ku iduka rya Canal+ riherereye Kicukiro imbere ya IPRC




Abitabiriye ibi birori bishimiye Poromosiyo 'Ibyiza ku bawe'



Umuyobozi wa Canal+ yongeye gushimangira ko ayoboye Sosiyete yifuriza ibyiza abanyarwanda


Butoyi Blaise ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yasobanuye Poromosiyo nshya bazaniye abafatabuguzi ba Canal+ ndetse n'ababyifuza
      





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND