RFL
Kigali

Sarpong wafanaga Rayon Sports yerekeje muri APR FC yakirwa n'abarimo Chairman wayo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/04/2024 14:27
0


Umufana ukomeye wafanaga ikipe ya Rayon Sports uzwi ku izina rya Sarpong w'Inyamirambo yerekeje mu ikipe ya APR FC yakirwa n'abarimo Chairman, Colonel Richard Karasira.



Ku mbuga nkoranyambaga z'abantu bakunda siporo mu Rwanda ndetse n'abanyamakuru nta y'indi nkuru iriho usibye iya Sarpong wahinduye ikipe yafanaga ya Rayon Sports akajya kuri Mukeba wayo.Ibi yabikoze kuri uyu tariki 26 Mata 2024. 

Nk'uko bigaragara mu mafoto yagiye hanze igikorwa cyo guhindura ikipe cyabereye ku biro by'ikipe ya APR FC biherereye ku Kimihurura aho uyu mufana yifotoje afite umwambaro wa Rayon Sports mu ntoki arikumwe n'ushinzwe ubukangurumbaga muri APR FC uzwi nka Songambere.

Nyuma yaho Sarpong noneho yahise yifotoza yambaye umwambaro wa APR FC imbere y'ibarango byayo ari kumwe n'abarimo Chairman wayo, Colonel Richard Karasira.

Uyu mufana wamenyekanye cyane kubera guhamagara kuri za Radiyo ndetse no kugaragara kuro sitade yisize amarangi ya Rayon Sports, yavuze ko yahinduye ikipe kubera ko yavaga kuri sitade afite agahinda ikipe ye yatsinzwe.

Ibi bibaye nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports imaze igihe ititwara neza ndetse ikaba inaheruka gusezererwa na Bugesera FC mu gikombe cy'Amahoro.


Sarpong yerekeje muri APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND