RFL
Kigali

Akarere ka Ngoma kitwaye neza mu mikino y'Umurenge Kagame Cup (Uko imikino yasojwe) - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/05/2024 20:41
0


Akarere ka Ngoma kegukanye ibihembo mu mikino ya Volleyball, naho Rubengera yegukana igikombe mu mupira w'amaguru.



Kuri iki cyumweru nibwo hashojwe imikino y'Umurenge Kagame Cup ku rwego rw'igihugu. Ni imikino yatangiye kuri uyu wa 6 tariki 4 Gicurasi, ikaba yabereye mu Karere ka Rubavu. N'imikino yatangiye mu mpera z'uyu mwaka aho yatangiriye ku rwego rw'imirenge.

Uko imikino yagenze ku wa 6

Imikino ya ½ yakinwe ku wa Gatandatu, byumwihariko Volleyball yarimo ihangana rikomeye aho mu bagabo, Ngoma yatsinze bigoranye cyane Nyanza amaseti 3-2, mu gihe Kicukiro yatsinze Nyarugenge amaseti 3-1.

Mu bagore naho Ngoma yakomeje kwigaragaza itsinda Ruhango amaseti 3-0, mu gihe Gicumbi nayo yabigenje uko imbere ya Musanze.

Muri Basketball, Akarere ka Kamonyi kihariye umunsi cyane mu bagabo katsinze Kicukiro amanota 71 kuri 45, naho bigoranye Musanze itsinda Rutsiro amanota 47 kuri 37. Mu bagore, aka karere ko mu ntara y’Amajyepfo katsinze Rutsiro amanota 63-27, undi mukino Musanze yatsinze Rulindo amanota 57-18.

Muri Sitball mu bagore, Akarere ka Ngoma katsinze Bugesera amanota 26-21, Rulindo itsinda Nyamasheke. Mu bagabo, Kirehe yatsinze Karongi amanota 28-18, Rubavu itsinda Gicumbi amanota 28 kuri 25.

Mu mupira w’amaguru, Nyarugenge yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Jabana igitego 1-0.

Ku cyumweru

Ku cyumweru, ikipe ya muri Sitball, ikipe ya Nyamasheke mu bagore yegukanye umwanya wa 3 itsinze Ngoma amanota 25 kuri 23. Mu bagabo Gicumbi itsinda Karongi amanota 29 kuri 22. Umukino wa nyuma mu bagore, Bugesera yatsinze Rulindo amanota 24 kuri 19. Umukino wa nyuma mu bagabo, ikipe ya Kirehe yatsinze Rubavu amanota 31 kuri 26.

Mu gusiganwa ku magare mu bagabo, Mufiteyesu Emmanuel ukomoka i Gicumbi yabaye uwa mbere, Marirumva Elisa ukomoka i Bugesera aba uwa kabiri, naho Sibomana Ferdinand ukomoka i Muhanga aba uwa 3. Mu bagore Nzamukosha Immaculee ukomoka i Musanze yabaye uwa mbere, Mugisha Aliane ukomoka Kicukiro aba uwa kabiri, naho Niyonsaba Odille wa Bugesera aba uwa 3.

Mu mupira w'amaguru mu bagore, ikipe y'umurenge wa Murunda yo muri Rutsiro yatsinze umurenge wa Mahembe yo mu karere ka Nyamasheke ibitego 2-0. Mu bagabo ikipe ya Rubengera yo mu murenge wa Karongi, yatsinze Kamonyi ibyego 2-0.

Muri Basketball mu bagore, Musanze yatsinzwe na Kamonyi amanota 50 kuri 35. Mu bagabo, ikipe ya Kamonyi yegukanye igikombe itsinze Musanze amanota 69 kuri 62.

Mu mikino yo gusimbuka urukiramende, Habimana Eric ukomoka i Nyamasheke yabaye uwa mbere, Muragijimana Ephrem wa Gasabo aba uwa kabiri, naho Bizimana Nicolas nawe wa Nyamasheke aba uwa gatatu.

Mu mikino y'intoki ya Volleyball, ikipe y'umurenge wa Busasamana wo muri Nyanza yegukanye umwanya wa 3 itsinze umurenge wa Kimisagara amaseti 3-1. Umukino wa nyuma, ikipe y'akarere ka Ngoma yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Kicukiro amaseti 3-1.

Mu bagore, ikipe ya Ruhango yegukanye umwanya wa 3 itsinze Musanze amaseti 3-1. Ikipe y'akarere ka Ngoma yegukanye igikombe mu bagore itsinze Gicumbi amaseti 3-0.

Mu gusiganwa ku maguru, mu bagore basiganwe intera ya Kirometero 10, Byukusenge Devotha yabaye uwa mbere akoresheje iminota 41, amasegonda 50. Mu bagabo, Ntezimana yabaye uwa mbere, aho intera ya Kirometero 15 yakoresheje iminota 44 n'amasegonda 50.

Ku rushanwa mu gisoro, Shukuru Hassan ukomoka i Rusizi yabaye uwa mbere, Mashengesho J Claude wo muri Kamonyi aba uwa 2, Hemerintwari Abdoul wo muri Bugesera aba uwa 3.

Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”. Iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda, no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zose kibikesha imiyoborere myiza.








Akarere ka Musanze kari kiyambaje abafana benshi bari baje gushyigikira amakipe yo muri ako karere 











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND