RFL
Kigali

Ani Elijah wa Bugesera FC ntabwo azakina umukino wo gupfa no gukira bazahuramo na Etoile de L'Est

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/05/2024 13:43
0


Ani Elijah rutahizamu ngenderwaho w'ikipe ya Bugesera FC ntabwo azakina umukino wa nyuma wa shampiyona kubera amakarita atatu y'umuhondo.



Nyuma yo guhabwa ikarita ya 3 y'umuhondo, ntabwo bigikunze ko rutahizamu Ani Elijah azakina umukino wa nyuma bazahuramo na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi. Mu mpera z'iki cyumweru tariki 4 Gicurasi 2024, ni bwo ikipe ya Bugesera FC yakiriye Muhazi United mu mukino w'ukunsi wa 29 wa shampiyona.

Muri uyu mukino Ani Elijah yaje gufata umupira n'intoki basifuye ikosa ajya gusagararira umusifuzi, bituma ahita amuha ikarita y'umuhondo. Iyi karita yatumye Ani yuzuza amakarita 3 byatumye azasiba umukino ukurikira nk'uko amategeko abivuga.

Ikipe ya Bugesera FC na Etoile de L'Est zifitanye umukino wa kamparamaka, aho ikipe izatsinda uyu mukino izaguma mu cyicaro cya mbere.

Muri uyu mwaka w'imikino Ani Elijah amaze gutsindira Bugesera FC ibitego bifite impuzandengo ya 45% by'ikipe imaze gutsinda, ndetse akaba ariwe ufite impuzandengo y'ibitego iri hejuru ku bandi bakinnyi bose bo mu Rwanda muri uyu mwaka w'imikino.

Ani Elijah amaze gutsinda ibitego 15 muri shampiyona, anganya na Mbaoma ukinira APR FC bakana aribo bayoboye

Ani ni umwe mu bakinnyi Bugesera FC yagenderagaho cyane ndetse wari ukenewe kuri uyu mukino wa nyuma





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND