RFL
Kigali

BAL 2024: APR BBC ku mukino wa kabiri byanze

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/05/2024 19:24
0


Ikipe ya APR BBC yari yitwaye neza itsinda umukino wayo wa mbere yanze gushimwa kabiri itsindwa na Rivers Hoopers Basketball Club yo muri Nigeria mu mikino ya Basketball Africa League 2024 muri Saharan Conference.



Ni mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru saa kumi n'iminota 30 kuri Dakar Arena muri Senegal. Iyi mikino APR BBC ihagarariye u Rwanda yagiye kuwukina nyuma y'uko ku munsi w'ejo yari yitwaye neza itsinda US Monastir amanota 89-84.

Agace ka mbere katangiye APR BBC ikina neza ibifashijwemo n'abarimo Dario Hunt na Axel Mpoyo gusa na Rivers nayo ikaba yarifite abakinnyi barangajwe imbere na Will Perry bakinaga neza bakora amanota yiganjemo 3 .

Karangite Rivers Hoopers iyiboye n'amanota 19 kuri 18. Mu gace ka Kabiri ikipe y'Ingabo z'igihugu mu mukino wa Basketball yaje n'ubundi ikomeza kurwana ari nako umutoza akora impinduka Noel Obadiah,Axel Olenga Mpoyo ashyiramo Tom Bush Wamukota na Ntore Habimana.

Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza ni umwe mu bitwaye neza muri aka gace akora amanota 3 maze bituma igice cya mbere kirangira ari amanota 40-40.

Nyuma yo kuva mu kirihuko amakipe yombi yaje akina yegeranye nta n'imwe ikora ikinyuranyo gusa agace ka Gatatu karangira Rivers Hoopers iyiboye n'amanota 63 kuri 62 ya APR BBC.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma Rivers Hoopers yaje noneho ikina ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi. Umutoza wa APR BBC,yongeye gukora impinduka akuramo abarimo Ntore Habimana na Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza ashyiramo abarimo William Robeyns na Noel Obadiah.

Noel Obadiah wari wabaye umucunguzi ku munsi w'ejo yongeye kwitwara neza akora amanota mu minota ya nyuma gusa birangira n'ubundi batsinzwe na Rivers Hoopers Basketball Club amanota 86-82.

Rivers Hoopers itsinze uyu mukino nyuma y'uko yari yatsinze AS Douanes yo muri Senegal ku munsi wejo mu mukino wayo wa Mbere.

Ku munsi w'ejo ku wa Mbere APR BBC izakomeza ikina na AS Douanes izaba iri imbere y'abafana bayo.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND