RFL
Kigali

Tyra Banks yavuze igihe yanywereye inzoga biteza impaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/05/2024 15:00
0


Umunyamideli w’icyamamare, Tyra Banks, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko kuva yavuka atari yarigeze kunywa inzoga kugeza yujuje imyaka 50 y’amavuko.



Izina Tyra Banks ni rimwe mu mazina akomeye i Hollywood, byumwihariko mu Isi y’imideli. Ari mu biraburakazi ba mbere binjiye muri uyu mwuga bikabahira, ndetse ni nawe mwiraburakazi wa mbere washyizwe mu kinyamakuru ‘Sports Illustrated’ cyerekana amafoto y’abanyamideli bateye neza babikesha gukora siporo.

 Ibi yabikoze mu 1997, ndetse magingo aya Tyra Banks afatwa nk’umunyabigwi mubyo kumurika imideli.

Mu kiganiro yagiranye na People Magazine, yahishuye ikintu kidasanzwe ku buzima bwe abantu batari bazi, ubwo yavugaga igihe yatangiriye kunywa inzoga bwa mbere. 

Yagize ati: Kimwe mu bintu bidasanzwe kuri njye n’uko natangiye kunywa inzoga nkuze cyane. Bwa mbere nazinyweye mu 2023 ubwo mperuka kuzuza imyaka 50, hari ku isabukuru yanjye ndavuga nti reka noneho nzigerageze numve kuko kuva kera narazitinyaga”.

Mu gihe benshi batangira kunywa inzoga batarageza igihe, Tyra Banks we yazinyweye yujuje imyaka 50

Ubwo Tyra Banks yabazwaga impamvu yatinze kunywa inzoga yasubije ati: “Nk’uko narimbivuze narazitinyaga, ariko n’akazi kanjye ntabwo kanyemereraga kunywa ibisindisha. Ntekereza ko ubwoba narimfite bwo kuzinywa nkica akazi aribwo bwatumye ntinda kuzinywa kugeza ubu mfite imyaka 50”.

Gutinya inzoga no kugira ubwoba bwo kwica akazi azinyweye biri mu byatumye Banks amara igihe kinini atazinywa

Nyamara nubwo Tyra Banks wamamaye mu gutegura amarushanwa ya ‘American Next Top Model’, yatangaje ibi, abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasiye bavuga ko ibyo yavuze ari ikinyoma ko bishoboka ko inzoga yatangiye kuzinywa kera, mu gihe ikinyamakuru PageSix cyagize kiti :”Niba Tyra Banks yaramaze iki gihe cyose ntanzoga anywa, ntagushidikanya ko yafataga ibindi biyobyabwenge bitari ibisindisha”.

Ku mbuga nkoranyambaga Tyra Banks yibasiwe na benshi bavuga ko ibyo yatangaje ari ibinyoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND