RFL
Kigali

Avugwa i Burayi: Man United, PSG, Bayern Munich na Arsenal ziryamiye amajanja ku isoko ry'igura n'igurisha

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/04/2024 10:43
0


Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka w'imikino 2023-24 urangire, amakipe atandukanye yatangiye gutekereza ku bakinnyi yakongera mu makipe yabo.



Ikinyamakuru 90Min cyateruye inkuru kivuga ko Manchester United yatangiye gutekereza kuri rutahizamu ugomba gufasha umunya Denmark, Rasmus Hojlund, mu gushakira iyi kipe ibitego dore ko intsinzi zanayirumbanye.

Mu rwego rwo gushaka rutahizamu wafasha Rasmus Hojlund, amakuru avuga ko Man United yatangiye gutekereza ku musore w'umufaransa watakira Crystal Palace, Michael Olise w'imyaka 22 y'amavuko.

Football Insider nayo yagarutse kuri Manchester United, ivuga ko iyi kipe yiyita amashitani atukura ifite icyizere cyinshi cyo kuzasinyisha Jarrad Branthwaite wa Everton.

Football Insider ikomeza ivuga ko gusinyisha uyu musore bitazaba byoroshye, nkuko bisanzwe ko iyo Manchester yifuje umukinnyi igomba kumushyiraho akayabo.

Amakuru avuga ko Manchester United yiteguye kuzatanga hatati ya Miliyoni 60 na 70£ kugira ngo yegukanye uyu myugariro w'umwongereza ufite imyaka 21 y'amavuko.

Si uguhanganira igikombe gusa, Ikinyamakuru 90 Min cyavuze ko Arsenal na Manchester City ziteguye guhanganira umunya Brazil ukinira Newcastle United ubwo isoko ry'igura n'igurisha rizaba rifunguye mu mpeshyi.

Amakuru ava muri Newcastle United avuga ko ikipe yiteguye kwegukana Umunya Brazil Bruno Guimaraes, igomba kuba itari hasi ya Miliyoni 80£.

Ikinyamakuru Give Me Sports cyagarutse kuri Manchester United, kivuga ko ishaka kuzagura umunya Esipanye Miguel Gutierrez ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso.

Miguel Gutierrez, ni umunya Esipanye w'imyaka 22 y'amavuko akaba akinira Girona yo mu Butaliyani.

Standard yanditse ko Arsenal ya Mikel Arteta iri gukurikiranira hafi umunya Esipanye Martin Zubimendi w'imyaka 25 ukina mu kibuga hagati muri Real Sociedad.

Ikinyamakuru Marca cyo muri Esipanye, cyaje kinyomoza inkuru ya Standard kivuga ko Umunya Esipanye Martin Zubimendi ubwe yivugiye ko amakipe akomeye iburayi amushaka, ariko we ngo akaba yishimiye kuguma muri Real Sociedad.

Football Insider ifite indi nyandiko ivuga kuri Manchester United, ko iyi kipe ikeneye abakinnyi batatu b'ingenzi. Iyi kipe ngo ikeneye umukinnyi umwe ukina mu mutima wa Defense, ukina mu kibuga hagati na rutahizamu, gusa ngo irashaka no gutandukana n'umufaransa Anthony Martial.

Give Me Sports yanditse ku mutoza wa Wolves Gary O'Neil, ivuga ko uyu mugabo yiteguye kongera amasezerano muri Wolves, mu gihe ibinyamakuru byinshi bivuga ko ashobora kujya gutoza Liverpool izatandukana na Jurgen Klopp.

The Guardian yavuze ko Ajax yo mu Buholandi yifuza umutoza Graham Potter wanyuze muri Chelsea na Brighton zo mu Bwongereza. Nubwo Ajax yifuza Graham Potter, ni umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo gusimbura Eric Ten Hag muri Manchester United.

Ikinyamakuru Het Parool cyo mu Buholandi, gifite inkuru ivuga ko Graham Potter yamaze gutera utwatsi ubusabe bwa mbere bwa Ajax kubera ko ngo afite andi mahirwe amutegereje.

Ikinyamakuru Fichages cyo muri Esipanye, cyavuze ku isoko ry'igura n'igurisha hazagaragara intambara ya Manchester United, Bayern Munich na Paris Saint-Germain, ubwo zombi ngo amakuru yaba yaramenyekanye ko yatangiye kuganiriza umunya Ukraine ukina mu izamu rya Real Madrid, Andriy Lunin.

Standart yavuze ko umunya Norway wahoze atoza Manchester United Ole Gunnar Solskjaer na Jesse March wahoze atoza Leeds United, aba bagabo bombi bahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Canada ngo babe bahabwa amasezerano yo kuzayitoza mu gikombe cy'Isi cya 2026.

Caliciomercato yavuze ko Napoli yinjiye mu rugamba rwo gushaka rutahizamu ukomoka muri Canada Jonathan David. Uyu mukinyi akinira Lille yo mu Bufaransa, akaba afite imyaka 24  y'amavuko.


Manchester United, PSG na Bayern Munich zirifuza umunya Ukraine ukina mu izamu rya Real Madrid Andriy Lunin 


Manchester United inakomeje gushaka rutahizamu wa Crystal Palace Michael Olise 


Arsenal irashaka cyane Martin Zubimendi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND