RFL
Kigali

Rihanna aricuza kwerekana ubwambure bwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/04/2024 11:57
0


Icyamamarekazi mu muziki, Rihanna, unafatwa nk'umwe mu bahanzikazi bambara neza ku Isi, yatangaje ko hari amahitamo y'imyambarire yicuza arimo kuba yarakunze kurangwa no kwambara ibyerekana ubwambure bwe mbere y'uko aba umubyeyi.



Rihanna Robyn Fenty umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo wagannye ubucuruzi, ni umwe mu byamamare bizwiho kuba ari kabuhariwe mu myambarire n'imideli (Fashion Icon). Rihanna kandi akunze gufatirwaho urugero mu myambarire aho usanga benshi bambara ibyo bamubonyeho.

Nyamara nubwo Rihanna afatwa gutyo, kuri we avuga ko mu myaka yashize yagiye agira amahitamo y'imyambararire asigaye yicuza ubu. Ibi yabitangarije mu kiganiro yakoranye n'ikinyamakuru cy'imideli Vogue Magazine.

Rihanna yagize ati ''Imyambarire yanjye ndabizi ko hari abayishima n'abandi bayinenga, kimwe nuko najye harimo iyo ntashima. Iyo nsubije amaso inyuma nicuza imwe mu myambaro nambaraga, nambaye iyerekana ubwambure bwanjye igihe kinini''.

Rihanna yagarutse ku rugendo rwe mu mideli, avuga ko yicuza kuba yarambaye imyenda yerekana ubwambure bwe

Uyu muhanzikazi abajijwe niba yicuza kwambara imyenda yerekana ubwambure bwe, yasubije ati ''Yego ndabyicuza ariko nanone sinakwirengagiza ko icyo gihe mbikora nabonaga ari byiza. Ubu imyambarire yanjye yarahindutse kuva naba umubyeyi''.

Rihanna w'imyaka 34 yakomeje ati ''Ubu sinakwambara imyenda nambaraga mbere yo kuba umubyeyi''. Ibi uyu muhanzikazi yabivugiye mu kiganiro cyagarukaga ku rugendo rwe mu mideli.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND