RFL
Kigali

Madonna yanditse amateka atarakorwa n'undi muhanzikazi ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/05/2024 11:21
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Madonna, yanditse amateka atarakorwa n'undi muhanzikazi ku Isi, nyuma yo gukora igitaramo cyitabiriwe n'bafana Miliyoni 1 n'ibihumbi 600 mu gihugu cya Brazil.



Mu gihe inaha mu Rwanda inkuru ishyushye ari uko umuramyi Chryso Ndasingwa yujuje BK Arena ijyamo abantu ibihumbi icumi, mu gitaramo cye cya mbere yamurikiyemo album ye yise 'Wahozeho', mu gihe na Madonna nawe yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzi wa mbere ukoze igitaramo cyibariwe n'abantu benshi.

Ibi byabereye mu gitaramo Madonna yakoreye ku mazi kuri 'Beach' mu mujyi wa Rio de Janeiro ahitwa 'Copacabana Beach'. Iki gitaramo cyari ubuntu ndetse ni nacyo cyasozaga ibitaramo bizenguruka Isi yise 'Celebration World Tour' yari yatangiye mu Ukwakira kwa 2023.

Madonna yabaye umuhanzikazi wa mbere ukoze igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi

CNN yatangaje ko kuba iki gitaramo cya Madonna umaze ibinyacumi bine (4) mu muziki, cyitabiriwe n'abantu Miliyoni 1 n'ibihumbi 600, bitewe n'uko kwinjira byari ubuntu, kuba kuri iyi 'Beach' haba hateraniye abantu benshi baturutse mu bindi bihugu baje kurya ubuzima ku mazi, byumwihariko Madonna yanitabaje abandi bahanzi bakomeye muri Brazil barimo Anitta na Pablo Vittar.

i Copacabana Beach aho Madonna yakoreye igitaramo cyitabiriwe n'abantu miliyoni 1 n'ibihumbi 600

CNN yakomeje itangaza ko Madonna w'imyaka 65 ufatwa nk'umwamikazi w'ijyana ya 'Pop', yaherukaga gukora igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi mu 1987 yakoreye i Paris mu Bufaransa ubwo cyitabirwaga n'abantu ibihumbi ijana na mirongo itatu. 

Madonna yaherukaga gukora igitaramo cy'amateka mu 1987 mu Bufaransa

Uretse kuba Madonna ariwe muhanzikazi wa mbere ukoze igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi, hari abahanzi b'abagabo basanzwe bibitseho uduhigo two kugira abantu benshi bitabiriye ibitaramo byabo. Aba barimo Rod Stewart wakoze igitaramo cya Rock cya mbere cyitabiriwe n'abantu Miliyoni 4 mu 1994, naho mu 2006 itsinda rya Rolling Stones  ryakoze igitaramo cyitabiriwe n'abantu Miliyoni 1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND