RFL
Kigali

Uburyo Jojo Breezy yahuye na Minisitiri Utumatwishima akamuha gahunda yo kuzaganira birambuye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/05/2024 12:33
0


Akanyamuneza ni kose kuri Jojo Breezy wabashije gusuhuzanya no kuganira by’igihe gito na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumwatwishima.



Jojo Breezy ari mu basore bamaze kugwiza ibigwi mu ruganda rw’imyidagaduro ishingiye ku mwuga wo kubyina, aho afasha abahanzi mu ndirimbo zabo, kuzimenyekanisha ndetse akiyambazwa mu birori n’ibitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, yasobanuye uko yabashije guhura na Min Dr Abdallah na Sandrine Umutoni, avuga ko byari kuwa 03 Gicurasi 2024.

Icyo gihe Jojo yari abonye Minisitiri ahantu hamwe muri Kigali aramusanga agira ngo arebe ko amumenya ashimishwa no gusanga amuzi.

Babashije gufata amashusho n’amafoto y’urwibutso ndetse Min Dr Abdallah abwira Jojo ko mu bihe bya vuba yazabasura kuri Minisiteri bakagirana ikiganiro cyagutse.

Guhura na we, Jojo Breezy abisobanura agira ati: ”Njyewe hariya ndavuga ni inzozi zirimo kugenda ziba impamo, ibaze guhura na we none ubu yatangiye no kudukurikira ku mbuga nkoranyambaga ni intambwe ikomeye.”

Uyu musore agaragaza ko ibyo agezeho byose ari ukubera gukora cyane kandi ko ntagucika intege kuko hari byinshi we na bagenzi be bakomeje gukora.

Yikije ku kintu yumva azaganiraho na Minisitiri Dr Abdallah nibaramuka bahuye nk'uko babyemeranyije avuga ko azamwereka ishusho y'aho ibyo bakora bigeze, akumva na we inama yabaha.

Jojo Breezy yatangaje ko yari ahugiye cyane mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi ategura anakora za Challenge ariko akaba agiye kongera kugaragara muri nyinshi mu ndirimbo harimo nk'iya Dany Nanone.

Yagaragaje ko ari intambwe ikomeye guhura na Minitiriri Utumwatwishima na Sandrine Umutoni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND