Kigali

Ben na Chance bahishuye ko 'bacanganyukiwe' bageze muri Canada banateguza igitaramo cy'umuriro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/04/2024 20:27
0


Abaramyi mpuzamahanga Ben na Chance bamamaye mu ndirimbo "Yesu Arakora", bageze muri Canada ku nshuro yabo ya mbere, batangaza ibintu byabatunguye bakigerayo banateguza ibitaramo by'umuriro.



Ibitaramo byatumiwemo Ben na Chance, byateguwe n'Umuryango w'ubugiraneza witwa Heart of Worship in Action Foundation washinzwe ndetse ukaba uyoborwa na Willy Gakunzi Makuza usanzwe ari umuramyi, umuvugabutumwa akaba n'umwanditsi w'ibitabo. Igitabo aheruka gushyira hanze cyitwa "When Light Fades Away Hope Remains".

Bizabera mu Mijyi itandukanye muri Canada akaba ari nayo mpamvu binitwa "Canada Tour". Ni bwo bwa mbere Ben na Chance bageze muri Canada. Bakigerayo batunguwe cyane kuko basanze ari igihugu gitangaje. Mu kiganiro bakoreye ku mbuga nkorangambaga mu buryo bwa LIVE, kikayoborwa na Willy Gakunzi wabatumiye, aba baramyi batangaje byinshi.

Ben yavuze ko Canada yabakiriye neza cyane, yumvikanisha ko baziyongeza iminsi yo kubayo mbere yo kugaruka mu Rwanda, bagafata umwanya uhagije wo kuyigiriramo ibihe byiza bazaratira abanya-Kigali. Ati "Twari twiyemeye ku bantu ngo tuzasubirayo vuba". Chance yunzemo ati "Canada ni uburyohe, mbega ahantu heza we!!".

Willy Gakunzi yabajije Chance wagaragaraga yifubitse cyane kubera imbeho icyo yabonye muri Canada gishya gitandukanye n'i Kigali, amusubiza ko yabonye ibintu byinshi. Ati "Isuku nyinshi, amazu apanze neza, imihanda,..Mana we mbega imihanda! Ahantu harambitse".

Ben uvuga ko Canada ari iwabo w'imbeho, we mu gutebya kwinshi ariko harimo n'ukuri yavuze ko 'bacanganyukiwe' bakigera muri Canada ku kibuga cy'indege. Ati "Ikibuga ubwacyo cyaraducanganyikishije, tugira umugisha tubona Imana idusohoyemo tutayobye."

Yakomeje avuga ko n'aho imodoka ziparika bahahuriye n'ibibazo ati "Dusohotse mu kibuga twinjira muri parikingi, irancanganyikisha, sinzi ukuntu abantu baparikamo uko bamenya aho baparitse. Ibyo na byo biratambuka, twinjira mu muhanda, tusanga imihanda iteye ubwoba!".

Pastor Serugo Benjamin [Ben] wakuriye mu byaro byo muri DR Congo mu buzima bwo kuragira inka, yavuze ko ageze muri Canada yatunguwe no kubona imodoka esheshatu ziri mu cyerekezo kimwe, no mu kindi harimo esheshatu, "birabanza biraducanga nabyo, ukabona bimeze neza nk'inka ziri ku musozi zimeze neza (bahise baseka)".

Chance yavuze ko afite amakuru menshi azavuga ageze mu Rwanda, ati "Mfite amakuru, mfite umunwa, urimo urandya". Ben wamaze kumenya guteka abyigiye muri Canada, yavuze ko abatuye muri iki gihugu batamubaniye neza kuko batigeze bamuha ishusho y'ubuzima bwa Canada kuko baba babyoroheje, babica hejuru, ariko yigereyeyo asanga birakomeye.

Ben na Chance bahise baririmba indirimbo yabo igezweho cyane muri iyi minsi "Zaburi Yanjye" irimo amagambo avuga ngo "Nahoraga njya kuvumba amashimwe y'abandi, nkarebera mu madirishya abandi batamba. Yesu utarobanura ku butoni araza azura ibyanjye byapfuye, bibaho."

Igitaramo cya mbere cya Ben na Chance muri Canada bazagikorera muri Ottawa tariki 27 Mata 2024. Chance yateguje "igitaramo cy'umuriro kuko Imana yaduhaye ibintu byinshi tubazaniye, turabasaba ngo muzaze tubibahe". Nyuma ya Ottawa bazakurikizaho igitaramo bazakorera muri Toronto tariki 04 Gicurasi 2024.

Nyuma ya Toronto na Ottawa, Ben na Chance bazataramira muri Edmonton tariki 11 Gicurasi 2024, bakurikizeho mu mujyi wa Vancouver tariki 18 Gicurasi 2024, bazakurikizeho Winnipeg tariki 25 Gicurasi 2024, basoreze Montreal tariki 01/06/2024. Amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo ari hanze. Kanda HANO ugure itike ya Toronto.

Willy Gakunzi wateguye ibi bitaramo yabwiye inyaRwanda ko "Ben & Chance ni abakozi b’Imana twakoranye mu bihe bitandukanye. Ni abantu nzi neza ko bafite umutima wo kuramya by’umwimerere. Twaririmbanye na Chance kera tukiri abana, na nyuma yaho nabanye na Ben nk'umuryango." 

Yakomeje agira ati "Ni abantu twakomeje kugirana ubusabane ndetse tuza no gukorana indirimbo muri 2020. Ubwo nazaga gutangiza Heart of Worship in Action Foundation i Kigali muri 2019, ni bamwe mu baramyi nanone twakoranye. Muri make, Ben & Chance ni abakozi b’Imana nkunda, nubaha, nemera kandi mbonamo imbuto yo kuramya by'ukuri".

Willy Gakunzi avuga ko ibihimbano bya Ben na Chance birimo ubutumwa, bikaba biri mu byatumye abatumira kugira ngo baheshe umugisha abatuye muri Canada, Ati: "Nizera neza ko buzahembura imitima y'abatuye muri Canada. Abatuye Canada bose ndabararikira kwitegura no kuzitabira ibitaramo twabateguriye".

Yavuze ko buri mwaka bazajya bategura ibitaramo nk'ibi bakifatanya n'abakozi b'Imana batandukanye. Ati "Ni byo, ni ibitaramo bya mbere ntumiyemo abakozi b’Imana kuva mu Rwanda. Heart of Worship in Action Foundation, ni umurimo ushingiye/uhagaze ku nkingi 3, mu myizerere yanjye bikaba ari byo bigize kuramya mubikorwa:

- Faith & Worship (Kwizera & Nokuramya): Twizera ko ubutumwa bwa Kristo buhindura ariryo shingiro ryo kwizera kwacu kandi ko kuramya kuzuye kugaragara mu bikorwa bifatika.

- Integriry & Honesty (Ukuri nubunyanga mugayo): Uko dukora imirimo dukora bifite agaciro cyokimwe numurimo dukora (mission).

- Accountability & Transparency (gukorera mukuri kugaragara): Tuzi uburemere bwumurimo dukora, bigatuma dukomeza umutima twatangizanye wokuramya mubikorwa kandi mu kuri.

Iki ni Igikorwa ngarukamwaka. Buri mwaka Heart of Worship in Action Foundation izajya itegura ibikorwa twise “Let’s Worship Together” hanyuma dutumiremo abakozi b’Imana batandukanye. Twifuza ko buri mwaka tuzajya tubana n'abaramyi bavuye mu Rwanda ndetse no mu karere".

Willy Gakunzi wakoranye na Ben na Chance indirimbo bise "Uhoraho", avuga ko intego nyamukuru y'ibi bitaramo ari ukwagura ubwami bw’Imana, guhuza umubiri wa Kristo mu karere k'ibiyaga bigali ndetse na Canada, hanyuma bikabaha imbaraga zo gushyira kuramya kwabo mu bikorwa.

Ati "Mu by'ukuri ntabwo njye, Willy, ku giti cyanjye ninjiye mu gutegura ibitaramo, ahubwo nk'umuyobozi w'umurimo, ni bimwe mu nkingi duhagazeho zituma dukora umurimo. Mission yanjye ni uku empowering umubiri wa Kristo biciye mu mpano zitandukanye yantije, haba mu bihangano, mu gutegura ibitaramo n'ibiterane, mu kwigisha;

Mu kwandika, mu bikorwa byo guteza imbere abandi, ndetse no mu kazi nkora buri munsi, mparanira ko Yesu ashyirwa hejuru. Ni cyo nifuza kandi nicyo nsaba buri munsi. Canada ndetse n'abandi bose hirya nohino, ndabatumirango muzaze dufatanye kuzamura Izina rya Yesu ubwo tuzaba turi kumwe n'abakozi b’Imana Ben & Chance".

Ibyo wamenya kuri Ben na Chance babimburiye abandi gutarama muri ibi bitaramo

Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore. Indirimbo batangiriyeho ni "Ririmbira Umwami" yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo "Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo".

Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma 'couples' menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n'abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.

Ben na Chance bazwi nk'inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka 'Couple' bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n'iyerekwa bafite ry'uko inzu yabo izakorera Imana.

Chance ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: "Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw’Imana uhereye mu rugo (Njye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15".

Mu rugendo rw'umuziki bamazemo imyaka 7 nka couple, Ben na Chance bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Yesu Arakora" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 6 kuri Youtube, "Amarira", "Impano y'ubuzima", "Mu nda y'ingumba" n'izindi. Indirimbo zabo bazinyuza kuri shene ya Youtube yitwa Ben & Chance Ministry.

Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga Album yabo ya mbere bise 'Izina rya Yesu Rirakomeye'. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.


Willy Gakunzi niwe watumiye Ben na Chance


Ben na Chance bageze muri Canada mu mpera z'iki cyumweru


Bakiranywe urugwiro na Willy Gakunzi wabatumiye

Ibitaramo bazakorera muri Canada bizashyirwaho akadomo tariki 01 Kamena 2024


Ben na Chance bishimiye uburyo bakiriwe n'umuryango wa Willy Gakunzi


Ben na Chance barakunzwe cyane mu muziki wa Gospel


Igtaramo cya cya Ben na Chance kizaba tariki 27 Mata 2024

REBA IKIGANIRO BEN NA CHANCE BAGIRANYE NA WILLY GAKUNZI


REBA INDIRIMBO "ZABURI YANJYE" YA BEN NA CHANCE IKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND