RFL
Kigali

Tyla wibitseho Grammy agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/04/2024 15:53
0


Ku myaka ye 22 gusa y’amavuko, umuhanzikazi Tyla amaze guca uduhigo dutandukanye turimo no kuba yarahigitse abahanzi nyafurika b’ibikomerezwa akegukana igihembo cya Grammy akiri muto,agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi mu mpeshyi y'uyu mwaka.



Nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere yiyitiriye, Tyla yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi mu mpeshyi y'uyu mwaka, nyuma y'uko asubitse uru ruzinduko ku nshuro ya mbere kubera ikibazo cy'imvune.

Mu kiganiro yagiranye na Vanity Fair, uyu muhanzikazi yatangaje ko umuziki ari igice kimwe kigize umuryango we kuko usanga iyo bari kumwe ahantu hose baba babyina, baririmba, cyane ko na nyirakuru we yari umuririmbyi ukomeye ku buryo byamuteye imbaraga zo kuba umuhanzi cyane.

Yavuze ko yatangiye kujya muri studio yiga mu mashuri yisumbuye, aho yagiye akora cyane, rimwe na rimwe agakora indirimbo zitari nziza ariko yizera ko ibyo byose hamwe no kumenya icyo ashaka nk'umuhanzi aribyo byatumye agera aho ageze uyu munsi.

Avuga ku ndirimbo ye 'Water' yagize ati: "Bitarangaje cyane kuba 'Water' yarageze ku mwanya wa mbere ku ntonde za R&B. Njye n'inshuti yanjye magara tubivugaho buri munsi. Nkamubwira ngo ibuka mu myaka itatu cyangwa ine ishize aho twari turi. Ku bandi bantu bo hanze bishobora kugaragara nk'aho ibi byose tubigezeho mu gihe gito, ariko twebwe turabizi neza ko iki aricyo gihe."

Tyla yavuze ko mu gihe yari ahataniye Grammy, umuryango we n'ababyeyi be bose bari batewe ishema nawe cyane.

Yagize ati "Igihe natsindaga nagiye imbere ya mikoro nta kintu na kimwe nateguye, ariko numvaga mfite amahoro. Ubwo navaga ku rubyiniro, nasanze mama arira, papa ari kumwenyura. Wari umunsi udasanzwe kuko nibwo bwa mbere bari bageze muri Amerika. Dusubiye mu rugo, twagiye tubyina 'Water' mu modoka, mbese twari twishimye cyane."

Tyla yizeye ko abazumva umuzingo we wa mbere bazakuramo ibitekerezo byagutse, ndetse bakumva baguwe neza nk'uko nawe yiyumva.

Nubwo ku nshuro ya mbere yasubitse uruzinduko rwe ruzazenguruka bitewe n'imvune yagize yagombaga kubanza kwivuza, Tyla yasezeranije abakunzi b'ibihangano bye ko kuba yarafashe igihe cy'inyongera cyo kwitegura bisobanuye ko ibyo azakora biza ari binini kandi ari byiza kurushaho.

Kuwa 22 Werurwe ni bwo Tyla yashyize hanze indirimbo yakoranye na Tems yitwa ‘No.1’ ikaba iri muri 14 zigize Album ya mbere y’uyu muhanzikazi.

Mu zindi ndirimbo zigize umuzingo wa mbere wa Tyla yitiriye izina harimo Intro yakoranye na Kelvin Momo, Safer, Water, Truth or Dare, Breathe Me, Butterflies, On&On, Jump yakoranye na Gunna na Skillbeng, Art, On My Body yakoranye na Becky G, Priorities, To Last, Water Remix yakoranye na Travis Scott.

Tyla, ni umukobwa wabonye izuba kuwa 30 Mutarama 2002. Yavukiye anakurira muri Johannesburg ho muri Afurika y'Epfo.

Muri 2019 ni bwo yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Getting Late’ yamuhesheje amahirwe yo gusinyana na Epic Records muri 2021 bitewe n’igikundiro iyi ndirimbo yagize.

Umwaka wa 2023 wamubereye uw’amateka kubera indirimbo Water yaciye ibintu kuri Billboard n’ahandi, inamuhesha igihembo cya Best African Music Performance mu bihembo bya Grammy muri 2024.


Tyla yahishuye ko kuba yarasubitse ibitaramo bizenguruka Isi byamuhaye umwanya wo kubitegura kurushaho
Yavuze ko kugera aho ageze uyu munsi abikesha gukora cyane no kubyaza umusaruro amahirwe yose abonye

Yishimira kumva album ye cyane n'ibitekerezo byiza abayumva bakomeje kumuha 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND