Kizz Daniel yakubise atababarira mugenzi we Tekno uheruka kumuca amazi avuga ko ari umukene batahiganwa mu butunzi.
Tekno mu minsi yashize yahakanye yivuye inyuma iby’amakuru
yavugaga ko yahawe agera kuri Miliyari 1Frw y’amafaranga na Kizz Daniel ku
ndirimbo bakoranye Buga.
Ibirenze ibyo, yavuze ko haba habayeho
kwibeshya aramutse agereranijwe mu butunzi na mugenzi we Kizz Daniel, agaragaraza mbega ko amukubye.
Kizz Daniel ntabwo yanyuzwe n'ibyazamuwe na mugenzi we. Yamwise intashima kuko ahamya ko yamuzuye ubundi yari agiye kwisanga hanze y’ikibuga.
Mu buryo bwe Kizz Daniel yagize ati: ”Babarata amafaranga
uzababona bavuga, bataba ibitabapfu nyamara naramuzuye ibyo yigira byose
binyuze muri Buga.”
Tekno na we adatinze yahise asubiza Kizz Daniel ati: ”Ndizera
ko ubu urimo uravugwa cyane wa murwayi wo mu mutwe we! Ariko witonde kuko ntabwo ndi agafu k’imvugwa
sindi uwo gukinirwaho.”
Indirimbo aba bombi bahuriyemo "Buga" yageze kure
aho imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 200 kuri YouTube kuva muri Kamena 2022 kugeza uyu munsi wa none.
Ku ruhande rw’ubutunzi, kugeza ubu Tekno abarirwa ari hagati ya Miliyoni 2.5 kugera kuri Miliyoni 8 z’amadorali, mu gihe mugenzi we ari ukuva kuri
Miliyari 2 kugera kuri 5 z’amadorali.
Twakoresheje ikinyarwanda kigenekereje muri iyi nkuru kuko aba bahanzi bakoresheje amagambo atarimo ubupfura.
TANGA IGITECYEREZO