RFL
Kigali

Chryso Ndasingwa ayoboye urutonde rw’indirimbo 10 zafashije Abakristo kwegerana n’Imana muri Mata – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/04/2024 20:20
0


Muri uku kwezi kwa Mata 2024, abahanzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana bakoze mu nganzo bashyira hanze ibihangano ahanini byamuhurizaga imitima y’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho abasaga Miliyoni bishwe amahanga arebera.



Abahanzi Nyarwanda b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ntibigeze bahwema gushyira hanze ibihangano bihumuriza bikanakomeza abanyarwanda n’abakristo by’umwihariko muri uku kwezi kubumbatiye amateka ashaririye y’u Rwanda n’abanyarwanda.

Mu ndirimbo zitandukanye zagiye hanze muri uku kwezi, InyaRwanda yaguhitiyemo indirimbo 10 zahize izindi:

1.     Asama Ndakuzuza – Chryso Ndasingwa

">

Umuramyi uri mu bakomeje kwigaragaza neza, yatangiye ukwezi kwa Mata ahumuriza imitima y'abantu, abibutsa ko Imana ariyo ibeshaho abayo n'aho baba babona bigoye cyane. 

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yashyize hanze indi ndirimbo nshya "Inkomoko" yakoreye i Nyamirambo. 

Uyu muhanzi kandi, afite igitaramo gikomeye yise ‘Wahozeho Live Concert’ azakorera muri BK Arena ku wa 5 Gicurasi 2024. Azaba ari kumwe na Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas, True Promises, Josh Ishimwe, Azaph Music International na Himbaza Club.

2.     Respect – Tonzi

">

Umuramyi Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Repect' yitiriye album ye ya cyenda aherutse kumurika, akaba ari amashusho yafatiwe mu gitaramo aherutse gukora. Mu ijoro ryo ku wa 26 Mata kandi nabwo yashyize hanze andi mashusho y'indirimbo "Asifiwe".

3.     Agakiza/Umuragwa by Jado Sinza

">

Umuramyi Jado Sinza uherutse gukora igitaramo cy'amateka cya 'Redemption Live Concert' agafatiramo amashusho y'indirimbo zinyuranye, yinjiye muri Mata ashyira ahagaragara imwe muri izo ndirimbo yise 'Agakiza,' igaruka cyane ku gisobanuro cya Pasika.

4.     Ntjy’Uhinduka – Prosper Nkomezi

">

Umwe mu bahanzi b'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Prosper Nkomezi nawe yahamije ubudahangarwa bw'Imana buhoraho iteka ryose mu ndirimbo yise 'Ntujy'uhinduka.'

5.     Nta rindi zina – Nice Ndatabaye

">

Umuramyi Nice Ndatabaye watangiranye uyu mwaka imbaduko idasanzwe, yashyize hanze indirimbo yise 'Nta rindi zina,' ikaba ikubiyemo ubutumwa buvuga ko nta rindi zina abantu bashobora gukirizwamo ritari irya Yesu.

6.     Ndakomeye – Gabby Kamanzi

">

Nyuma y'igihe kirenga umwaka wose adashyira hanze indirimbo, Gabby Kamanzi yagarukanye indirimbo yise 'Ndakomeye' yasubijemo benshi ibyiringiro muri uku kwezi.

7.     Ni Heri Kuona Ndugu – Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist

">

Itsinda rya Papi Clever na Dorcas bafatanije na Merci Pianist muri uku kwezi, bashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo bashyize mu rurimi rw'Igiswahili bayita 'Ni Heri Kuona Ndugu,' ikaba itanga ibyiringiro ku bizeye Kristo ko bazahura na Kristo.

8.     Ihema ryo Gushima – Senga B

">

Umuhanzi Senga B ukorera umurimo w’Imana muri Canada nawe muri uku kwezi kwa Mata yazirikanye abakunzi b’umuziki wo guhimbaza Imana ashyira hanze ‘Ihema ryo Gushima.’

9.     Jina Hilo – Christophe Ndayishimiye

">

Umuramyi Christophe Ndayishimiye yashyize hanze indirimbo ikoze mu rurimi rw'Igiswahili yise 'Jina Hilo,' ishimangira ko izina rya Yesu ari izina ritanga ubuzima.

10. Urufatiro – Alicia & Germaine

">

Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abana b'abakobwa bakiri bato babarizwa mu Itorero rya ADEPR Ruhangira, bakaba ari imapano nshya umuziki wa Gospel Nyarwanda wungutse.

Aba bana bavukana, muri uku kwezi bashyize hanze indirimbo bise 'Urufatiro,' bandikiwe na Se ubabyara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND