RFL
Kigali

Abahanzi bishyura urusenda! Franco yavuze ko bigoye kuba Christine Munezero yakoreshwa na The Ben-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:30/04/2024 13:33
1


Franco Kabano Ntarindwa yagaragaje ko abahanzi bacyumva ko bakoresha abakobwa mu ndirimbo ku mafaranga macye bityo bikaba bigoye kuba abanyamideli afite batigisa Paris, New York na London mu mideli bakorana n’abahanzi nyarwanda, atanga urugero kuri Mugisha Benjamin [The Ben] na Christine Munezero.



Uyu munsi niba hari uruganda rwamaze gushinga imizi kandi rumaze gutumbagira mu buryo bugaragara ni urw’imideli mu ruhando mpuzamahanga.

Kugeza ubu usanga abanyarwandakazi bifashishwa mu birori bikomeye by’imideli nka Paris, New York, London Fashion Week kandi bakitabazwa mu kwamamaza imyambaro ya za kompanyi zikomeye mu mideli nka Dior.

Ibi byose biba byishyura amafaranga afatika atuma babasha kuba bakubaka inzu, bagafasha imiryango yabo mu buryo bufatika, birumvikana ko banakomeza guteza imbere igihugu.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Franco Kabano umaze gushinga imizi mu kumurika imideli cyane cyane binyuze muri Webest Model, yagarutse ku mbogamizi zugarije imyidagaduro nyarwanda.

Yavuze ko bikigoye kuba aba bakobwa bagaragara cyane mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda, bakorana n’ibyamamare mpuzamahanga nka Rihanna, Kanye West na Kim Kardashian.

Kuri iyi ngingo Franco Kabano yavuze ko abahanzi bo mu Rwanda batari bagera ku rwego rwo gushora amafaranga afatika ku mashusho y’indirimbo bakora.

Yatanze urugero kuri The Ben, ati: ”Byava mu mikoranire no guha agaciro umuntu niba nzi ko The Ben kumukoresha ari Miliyoni 50Frw, uyu munsi Christine Munezero ashobora kujya gukorera Polo ugasanga wenda imwishyuye ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 15 by’amadorali.”

Akomeza agira ati: ”Wowe muhanzi ukaba wumva ushaka gukoresha Christine Munezero wenda ku bihumbi 50Frw, icyo kintu ntabwo gishoboka.”

Iyi ngingo yo kuba abahanzi batangira kujya bakorana n’aba bakobwa yaba mu mashusho y’indirimbo zabo no ku kwamamaza, avuga ko bizava mu guhindura imyumvire bakanahesha agaciro abakobwa bakoresha babishyura neza.

Ku rundi ruhande avuga ko hagize umwegera bakabiganiraho, yabaza bamwe mu bo afite bamaze gushinga imizi akumva niba hari uwakwemera ibihumbi 5 by’amadorali agategerwa indege akanahabwa ibindi byose birimo itike n'aho kuba akaza agakora.

Franco Kabano ashingira ku kuba amashusho y’indirimbo z’aba bahanzi uretse kuba zibinjiriza binyuze ku mbuga zicururizwaho umuziki, ariko uko uyikoze ari nziza ni byo biguhesha ibiraka ndetse bishobora no kuba byageza ku gitaramo kimwe kuba umuhanzi yakishyurwa ibihumbi 100 by’amadorali igihe atumiwe.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FANCO KABANO


Abanyamidelikazi bakomeje kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga mu mideli aha Christine Munezero yari arimo atambuka muri London Fashion Week Franco Kabano yavuze ko hakiri ikibazo gikomeye ku kuba uruganda rw'imideli rwanywana n'umuziki ariko byashoboka mu gihe habaho guha agaciro ibyo buri umwe akoraYatanze urugero rwa The Ben avuga ko bidakwiriye kuba yakumva yakishyurwa Miliyoni 50Frw kubera indirimbo nziza yakoze akumva ko akwiriye kwishyura ibihumbi 50Frw umunyamideli wabimuhesheje 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonny2 weeks ago
    Hahahah ayamaniga nayo yishyira hejuru ubu ko umuziki wagiye uzamuka nuko bagiye bakoresha ibya mirenge. Uhm Nonese franco we ? Usibye ko muvuga gusa harindirimbo basi uzi yinyarwanda yakwinjiza ayo mafaranga? Niba abo wita abanyamideli bumva ko bagezeyo kuki se ataza akajya muriyo ndirimbo basi akanamenyekanisha basaza be nawe akatera inkunga kugirango uwo muziki uzamuke kuruhando mouzamahanga kubera ko yayigiyemo. Nawe munyamakuru uzana inkuru nkiyi uracyirirtse kweli. Abo bakobwa uturatira se ubundi ko basi nabo bahanzi bakomeye batarabiyambaza hahahahaha. Guys mba numiwe kweli.





Inyarwanda BACKGROUND