RFL
Kigali

Ntabwo Yesu akiri ifunguro yahindutse ikirungo! Rev. Dr Antoine Rutayisire yakebuye abashumba bagoreka ivugabutumwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/04/2024 20:20
0


Mu mahugurwa yibanze ku miyoborere y'amatorero ya Gikiristo n'ububyutse, Rev.Dr Rutayisire Antoine yabwiye abashumba b'amatorero ko bamwe muri bo bigisha inyigisho batanga yagereranyije nk'aho Yesu yahinduwe ikirungo mu mafunguro kandi ariwe funguro mu ivugabutumwa.



Kuri uyu wa mbere Tariki ya 29 Mata 2024 mu mahugurwa yahuje abayobozi b'amatorero ya gikirisito yabereye mu rusengero rwa EAR, Paruwasi ya Remera mu mujyi wa Kigali, Rev Dr Antoine Rutayisire umushumba muri EAR Remera uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yakebuye abashumba mu matorero atandukanye, ababwira ko bakwiye guhindura uburyo bakoresha mu mu nyigisho zihabwa abakiristo bayobora.

Aya mahugurwa y'ibanze ku miyoborere n'ububyutse [Leadership and Revival] mu matorero ya gikiristo niyo Rev Dr Antoine Rutayisire yavugiyemo ko hari abashumba bagoreka ivugabutumwa ndetse n'abakoresha ibyo yise imbaraga z'ibitangaza.

Yagize ati: "Imana yacu ntabwo ari inyamujinya ,hari abibwira ko iyo ubwiye abantu ko Imana ifite umujinya aribwo abantu bakizwa .Nushaka ko Itorero ryaguka uzabaze Imana uti ndyagure gute?Njyewe ibintu byose nabonye kuva mu 2000 nabyigishijwe na Yesu .Ntabwo Itorero ry'Imana riyoborerwa mu cyerekezo ahubwo yoborerwa mu iyerekwa .

Wicara imbere y'Imana ukayereka ibibazo, ukabisengera ukayisaba ibisubizo, ugahumiriza ikavuga ,ukandika ugasohokana icyerekezo, iyerekwa rikubwira uko Itorero rizaguka, ibyo ushaka gukora utangira kubikora ikabiha umugisha kuko iteka ryose Imana iha umugisha ibyo yategetse ko dukora."

Rev Dr Rutayisire yakomeje ati: "Imana nitubwira ibyo dukora izanaduha uburyo bwo kubikora. Umurimo w'Imana iyo ukozwe n'abantu b'Imana ntuzabura uburyo bw'ubushobozi bwo kuwukora. Iyo Imana yategetse ibyo ukora itanga n'ingengo y'Imari yo kuwukora."

Ubwo yasubizaga ikibazo cya Pasiteri Ntwarane Anastase ukorera mu karere ka Kirehe wabajije uburyo umushumba agomba kuyobora itorero mu buryo buboneye, yavuze ko hari abigisha abakiristo mu buryo bwo kwerekana ubutumwa bushingiye ku bitangaza bakirengagiza ko Yesu ari we utanga ubutumwa bwiza.

Yagize ati: "Ntabwo Yesu akiri ifunguro yahindutse ikirungo kandi ibitangaza bihamya Yesu, ntabwo Yesu ariwe uhamya ibitangaza, ahubwo Yesu niwe funguro ntabwo ari ikirungo, tugomba guhindura ibyo tuvuga Yesu niwe butumwa bwiza kandi niwe uvuga ubwo butumwa."

Pasiteri Dr Rutayisire yanagarutse ku buryo inyigisho zitangwamo mu matorero, avuga ko zigomba gufasha abakiristo kuzumva neza bakanatahana impamba bazikuyemo.

Ati: "Ngiye kubereka ingeso imwe dufite tugomba gucikaho, urusaku'•••••••, mwari mwabona umupasiteri wigisha ku buryo kumukurikira biba ikibazo ku buryo mu munota umwe avuga amagambo ageze ku bihumbi nka bibiri ubundi umuntu afite ubwonko bufite ubushobozi bwo kwakira mu bwonko bwe amagambo magana anani mu munota umwe.

Iyo ugenda gahoro abantu barasinzira ariko iyo wihuta cyane abantu ubutumwa bubageraho ariko ntacyo basigarana. Uburyo bwo gufasha abantu kumva inyigisho ntabwo ari ukuvuga cyane. "

Mu mpanuro za Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko abayobora amatorero ya Gikiristo bakwiye gukora impinduka mu matorero bayoboye bakagenda bakabwiriza abantu bagendeye ku butumwa bwiza bushingiye ku nyigisho za Yesu Kristo aho kuyoboka inyigisho zikura abantu umutima no kubabwiriza mu buryo bw'imbaraga z'ibitangaza.


Rev Dr Antoine Rutayisire yatanze impanuro ku bapasiteri bo muri Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND