RFL
Kigali

Davido yabajijwe umubano we na Burna Boy azunguza umutwe

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/04/2024 12:23
0


Umuhanzi Davido yabajijwe ku mubano we n’abahanzi babiri bahanganye cyane, Burna Boy na Wizkid hanyuma azunguza umutwe avuga ko batajya bavugana.



Umuhanzi David Adeleke uzwi nka Davido uherereye muri Amerika magingo aya, mu kiganiro na Sway’s Universe,  yabajijwe ku mubano we n’abahanzi nka Wizkid na Burna Boy bigaragara ko ari bo bayoboye muri iki gihe, yanga kugira icyo arenzaho.

Umunyamakuru wari wamutumiye yagize ati “Ujya uvugana na Burna Boy na Wizkid?”. Davido yahise aceceka nyamara azunguza umutwe mu rwego rwo kugaragaza ko batajya bavugana.

Umunyamakuru yongeye amubaza niba nta biganiro na bicye bagirana, Davido arongera abishimangira azunguza umutwe nta jambo na rimwe avuze.

Nyuma y’uko yabonaga iyo ngingo bagiye kuyivaho, Davido yavuze ko Burna Boy na Wizkid bamutabaye ubwo yagiraga ibyago byo gupfusha umwana ariko nta mubano uhambaye basanzwe bafitanye urenze guhurira mu bikorwa by’umuziki gusa.

Muri iki kiganiro, nibwo Davido yabajijwe niba yemera ko we na Burna Boy na Wizkid aribo bahanzi bakomeye cyane mu njyana ya Afrobeats ku Isi hose hanyuma Davido ahita avuga ko ubarenze ari we.

 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND