RFL
Kigali

Ikibuga Mpuzamahanga cya Dubai kigiye kwimurirwa ahazubakwa igiteye nk'amahema y'Abarabu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/04/2024 10:01
0


Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zigiye kwimura ikibuga Mpuzamahanga cya Dubai kijyanwe ahari hasanzwe ikibuga cy'indege cya Kabiri ariko hakazubakwa igishya gitandukanye n'ikihasanzwe .



Abinyujije Ku rubuga rwa X,Minisitiri w'Intebe akaba na Sisi Perezida wa   Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yatangaje ko bagiye kubaka ikibuga cy'indege ahari hasanzwe icyari icya Kabiri mu bunini .Icyo Kibuga cy'indege kikazimurirwaho icya Dubai kizwiho kwakira indege nyinshi kandi zivuye mu bihugu bitandukanye.

Ikibuga mpuzamahanga cya Dubai cyo muri  Leta Zunze z’Abarabu kiri ku isonga mu byakira bikanakoreshwa n'indege nyinshi ku Isi, kigiye kwimurira imirimo yacyo ku kibuga cya kabiri mu bunini muri icyo gihugu.

Icyo kibuga kiri mu butayu bwo mu Majyepfo y’igihugu. Ni gahunda izashyirwa mu bikorwa mu myaka 10 iri imbere ikazatwara Miliyari 35 z’Amadolari y’Amerika.

Umuyobozi wa Dubai akaba Minisitiri w'Intebe na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, yatangaje iyo mpinduka ibayeho  muri iki gihe ikompanyi y’indege y’icyo gihugu Fly  Emirates ikomeje kuzanzamuka  nyuma y’ibibazo by’ubukungu  byari byatewe na Covid 19 .

Iyi gahunda yo kwimurira ikibuga mpuzamahanga cya Dubai ku kibuga mpuzamahanga cya Al Maktoum, yari imaze imyaka myinshi yadindijwe  n’izahara ry’ubukungu ryabaye muri iki gihugu mu mwaka wa 2009.

Ibyatangajwe n’umuyobozi wa Dubai byanakurikiwe no kumurika igishushanyo mbonera cyerekana uko icyo kibuga kizaba cyubatse. Kizaba gishushanyije nk’amahema Abarabu bakoresha mu butayu bw’umwigimbakirwa wa Arabia.

Bimwe mu bizaranga icyo kibuga ni inzira eshanu indege zihagurukiraho cyangwa  zururuka  n’imiryango 400 abagenzi bakoresha  binjira cyangwa basohoka mu kibuga.

Ikibuga  cy'indege cyari kihasanzwe ahazubakwa igishya , ndetse n’icy’i Dubai bifite inzira 2 gusa indege zihagurukiraho cyangwa  zururuka.

Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko ikibuga cy'indege gishya kizaba gifite ibikoresho by'ikoranabuhanga byo ku rwego rwo hejuru mu gihe kizaba gishobora kwakira indege 400 icyarimwe .








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND