Umuhanzi Jimmy X ubarizwa mu gihugu cya Canada mu Mujyi wa Edmonton, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Imyoto’ yahuriyemo n’umuhanzi Yampano mu gihe ari gutegura Album izumvikanaho indirimbo yakoranye na Bushali.
Iyi
ndirimbo yagiye ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kuva kuri uyu wa
Kabiri tariki 16 Mata 2024. Jimmy X amaze imyaka itatu ari mu muziki, aho
yashyize hanze indirimbo zinyuranye zirimo nka 'Ndabura', 'E Town' yakoranye na
Ivan Ready na Samlo ndetse na 'Batabare' yakoranye n'umuraperi Fireman ndetse
na Deborah Humura.
Jimmy
yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gukorana n’umuhanzi Yampano kubera ko ari umwe
mu bahanzi b’abahanga ‘bari kuzamuka neza cyane mu buryo bushimishije’.
Akomeza ati
“Nahisemo Yampano kuko ari umwe mu bahanzi b’abahanga bari kuzamuka neza cyane
mu buryo bushimishije kandi ubona ko bashoboye, ariko hari n’abandi twari
twaravuganye ariko nifuje ko iyi ndirimbo twayikorana kuko numvise ariwe
wagwamo neza kandi ni nako byagenze kuko yabikoze uko nabyifuzaga.”
Jimmy
yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zizaba zigize Album ye ya mbere ateganya
gushyira hanze mu Ukuboza 2024 ntagihindutse. Ni album avuga ko izaba iriho
indirimbo yakoranyeho n’abandi bahanzi, zizaba zitsa cyane ku kwishimisha.
Ati “Ni
album izaba ishimishije kuko izaba iriho injyana zigiye zitandukanye kandi
zigezweho nk’uko bamwe mu bafana babyifuje ko nazabaha ku njyana zikunzwe cyane
muri iyi minsi.”
Jimmy yavuze ko iyi Album ye izaba iriho indirimbo yakoranyeho n’abaraperi barimo Bushali n’abandi avuga ko bakiri mu biganiro byo gukorana.
Ati “Nta byinshi
nayivugaho kuko ndi kuyitegura, gusa abahanzi bariho harimo Bushali n’abandi
ntahita ntangaza kano kanya kuko tutararangiza gusa.”
Uyu muhanzi
usanzwe ubarizwa muri Canada, avuga ko yamaze guhitamo izina ry’iyi album ye ya
mbere, ayita ‘Iriburiro’.
Iyi
ndirimbo ‘Imyoto’ yashyize hanze ishingiye ku butumwa bukangurira abantu
kwidagadura no kwishima ndetse no ‘kwiyibagiza ibibazo benshi tuba twanyuzemo’.
Yakozwe mu
buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Trackslayer muri studio Trackslayer Music n’aho
amashusho (Video) yafashwe anatunganywa na Fabu muri Fabu Lab.
Jimmy X wo
muri Canada yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ya mbere yise ‘Iriburiro’
Jimmy
yavuze ko mu bahanzi yiyambaje kuri Album ye harimo Bushali uherutse gusohora
indirimbo ‘Ijyeno’ na ‘Niyibizi’
Yampano uherutse
gusohora indirimbo ‘Bucura’ ari mu bazagaragara kuri Album ya Jimmy izaba iriho
ubutumwa bunyuranye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMYOTO’ YA JIMMY NA YAMPANO
TANGA IGITECYEREZO