Kigali

Chryso Ndasingwa yatumiye Aime Uwimana, Papi Clever na Dorcas na Josh Ishimwe mu gitaramo azakorera muri BK Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2024 17:43
0


Umuramyi Chryso Ndasingwa ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye cya mbere kizabera muri BK Arena, akaba yamaze gutangaza abahanzi bazamufasha kugabura ijambo ry'Imana mu ndirimbo.



Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19, none agiye gukora igitaramo cy'akataraboneka nyuma y'imyaka 4 gusa.

Tariki 05 Gicurasi 2024 ni bwo amaso yose y'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy'amateka cy'umukozi w'Imana, Chryso Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yose 'Wahozeho' ugizwe n'indirimbo 18 zatumbagije izina rye. 

Ni igitaramo cyiswe "Wahozeho Album Launch" akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye indirimbo ye yabaye intero n'inyikirizo ku bakunzi benshi b'umuziki wa Gospel, iyo akaba ari iyitwa "Wahozeho" imaze kurebwa na Miliyoni 1 n'ibihumbi 200.

Muri iyi ndirimbo ye, aterura agira ati: "Wahozeho kandi uzahorano, ineza yawe ni iy'ibihe byose. Mpora ntangazwa n'imbabazi zawe, nanjye nzibera mu kubaho kwawe. Mpora ntangazwa n'imbabazi zawe, ineza yawe ni iy'ibihe byose. Unezeza imitima, uhanagura amarira. Yesu ndagukunda ntakizantandukanya nawe".

Chryso Ndasingwa ugiye kumurika album ya mbere, yabajijwe na inyaRwanda uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK Arena igitaramo cye cya mbere, ibintu bitarakorwa n'undi muhanzi n'umwe, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".

Yavuze ko Album ye ya mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana. Yagizee ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".

Muri iki gitaramo Chryso Ndasingwa azaba ari kumwe n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Aime Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z'umugoroba.

Amatike yo kwinjira muri uyu mugoroba w'amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze akaba aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.

Abari kugura amatike mbere y'uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi. Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.

Itike ya Gold iragura 12,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w'igitaramo. Itike ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 25,000 Frw.


Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa yamaze kugera hanze


Chryso Ndasingwa abaye umuhanzi wa mbere ugiye gukorera igitaramo cya mbere muri BK Arena


Chryso Ndasingwa agiye kumurika Album y'indirimbo 18 zuje icyanga

REBA INDIRIMBO "WAHOZEHO" YA CHRYSO NDASINGWA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND