RFL
Kigali

Yajyanywe mu buroko ashinjwa gutoteza umubikira

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:16/04/2024 16:53
0


Polisi yo mu gace ka Zomba yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 ukekwaho gutoteza umubikira wo mu idini Gatolika, ashyikirizwa inkiko kugira ngo zimukurikirane abihanirwe bikomeye.



Uyu mugabo yashyikirijwe inkiko ashinjwa guhohotera umubikira ubarizwa muri kiziliya gatolika ya Zomba, tariki ya 11 Mata 2024.

Umuvugizi wa polisi y'igihugu, Peter Kalaya yemeje ko yataye muri yombi uyu mugabo w'imyaka 38 witwa Mussa Selema agafatirwa i Blantyre ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu azira guhohotera umubikira.

Ubwo polisi yakoraga iperereza yasanze uyu mugabo witwa Selemani arwaye mu mutwe ndetse afite ibibazo birimo n’ihungabana, kandi akaba umwe mu barwayi bo mu bitaro biherereye i Zomba byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe.

Uyu mugabo yihereranye uyu mubikira ubwo bari mu bihe byo kwizihiza umunsi mukuru bari bafite waberaga muri sitade ya Kamuzui Blantyre. Nyuma yo gusanga Selemani arwaye mu mutwe yasubijwe mu bitaro igitaraganya.

Umuvugizi wa polisi ati: "Abayobozi mu bitaro byo mu mutwe bya Zomba bemeje ko ari umurwayi wabo kandi ko yinjiye muri icyo kigo mu 2004 kandi ko kuva icyo gihe anywa imiti y’abarwaye mu mutwe."

Ni nyuma yuko Inama y’Abepiskopi ya Malawi isohoye itangazo igaragaza ko umubikira witwa Ruth Kamwendo yashimuswe kandi akagabwaho igitero n'abantu batamenyekanye bari mu modoka.

Batangaje ko bamutwaye bamubeshya kumugeza aho agiye, ariko bakamurenza bakanamuhohotera. Ibyo byatumye hatangwa itangazo ko abantu bakwiye kubahwa mu myizerere yabo.

Uyu mubikira wahohotewe n’umuntu wasanzwe arwaye mu mutwe, ni Umukuru w’ishuri rya St Joseph Girls muri Zomba.


 Source: Faceofmalawi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND