RFL
Kigali

Umukecuru urengeje imyaka 100 yashenguwe nuko Kompanyi y'indege ikomeje kumugira igitambambuga kubera ikibazo cy'ikoranabuhanga ryayo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/04/2024 7:31
0


Umukecuru ufite imyaka 101 yatangaje ko Kompanyi y'indege yanditse muri Mudasobwa imyaka ihabanye n'iyo afite ndetse ikagaragaza ko ari umwana muto wavutse mu 2022 .



Umukecuru w'imyaka 101 ashinja Kompanyi y'indege ko yahinduye itariki y'amavuko ikamuha imyaka mike ivuga ko yavutse muri 2022 nyamara ashaje .

Uwo mukecuru yavuze ko uyu mwaka bibaye ku nshuro  ya Kabiri  ikoranabuhanga rya kompanyi y'indege igaragaza ko uwo ari igitambambuga kandi ageze mu za bukuru .

Icyo kibazo kibaho kubera ko ubwo buryo bwa kompanyi American Airlines  mu bitabo byayo byandikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga igaragaza ko uwo mukecuru Patricia yavutse mu mwaka wa 2022, aho kuba mu 1922.

Ku nshuro  ya Kabiri byongeye kumubaho arikumwe mu ndege n'umunyamakuru wa BBC  mu ndege.

Aganira na BBC yagize  ati: "Byari bisekeje ukuntu bibwiye ko ndi umwana muto cyane kandi ndi umukecuru!"

Ariko uyu mukecuru avuga ko yifuza ko icyo kibazo gikemuka kuko mu gihe cyashize hari ibibazo cyamuteje.Urugero, avuga ko ubwo byabaga bwa mbere   abakozi bo ku kibuga cy'indege batateguye uburyo bwo kumutwara bw'imbere ku kibuga cy'indege kuko bari biteze ko ari uruhinja rushobora guterurwa.

Ikibazo  umunyamakuru wa BBC  yabonye, cyabaye ubwo Patricia yari ari mu ndege iva mu mujyi wa Chicago muri Leta ya Illinois ijya mu mujyi wa Marquette muri Leta ya Michigan muri Amerika.

Yakomeje abwira umunyamakuru ati "Umukobwa wanjye yakatishije itike [mbere y'igihe] ku rubuga rwa internet, nuko mudasobwa yo ku kibuga cy'indege yibwira ko itariki yanjye y'amavuko ari mu 2022 aho kuba mu 1922.Ibintu nk'ibyo byambayeho [ nomu mwaka ushize kandi na bwo bari biteze kwakira umwana aho kuba njyewe."

Uyu mukecuru, wahoze ari umuforomo, buri mwaka ukora urugendo rwo mu ndege agiye gusura abo mu muryango we no kugira ngo abe ahunze gato igihe cy'ubukonje bwinshi, avuga ko ku nshuro zombi byamubayeho abakozi ba kompanyi American Airlines bamwitayeho ndetse baramufasha, nubwo habayeho urwo rujijo.

American Airlines ntiyasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira ngo igire icyo ibivugaho.

Uyu mukecuru avuga ko yifuza ko iki kibazo gikemuka, ko mu gihe imyaka ye nyakuri yaba izirikanwe, byanafasha umukobwa we Kris.

Yagize ati "Nifuza ko bakora iyo mudasobwa kuko umukobwa wanjye byabaye ngombwa ko atwara imizigo yacu yose n'imyenda nko muri kilometero kirenga kimwe kuva ku muryango [w'ikibuga] umwe kugeza ku wundi."

Patricia yakoraga ingendo mu ndege ari wenyine kugeza afite imyaka 97. Ariko kuva icyo gihe akenera ubufasha bw'abo mu muryango we.

Yagize ati: "Ubu hari ikibazo mfite mu kureba kwanjye rero sinshaka kwijyana."

Ariko ashimangira ko ibibazo by'ikoranabuhanga bitazamubuza kugenda mu ndege, ndetse avuga ko afite amashyushyu y'urugendo rwe rukurikiyeho rwo ku muhindo.Icyo gihe azaba afite imyaka 102,   avuga ko bishoboka ko  icyo gihe mudasobwa z'iyo kompanyi y'indege zizaba zaramenye imyaka ye nyakuri .










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND