RFL
Kigali

Eddy Kenzo ageraniwe n’abamushinja kwinezeza mu mafaranga y’Ihuriro ry’abahanzi ayoboye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/04/2024 11:35
0


Inkuru yo kuba Eddy Kenzo yaba akoresha nabi umutungo w’abahanzi binyuze muri Federasiyo ayoboye, yazamuwe ahanini no kuba bivugwa ko yatereranye Fille umwe mu bahanzikazi bo muri Uganda.



Fille amaze igihe anyura mu bihe bitoroshye birimo n’ihungabana, aha hose Eddy Kenzo we agaragaza ko yagiye akomeza kumuba hafi.

Iz nkuru zikomeje gukongezwa n’uwitwa MC Kats uvuga ko amafaranga asaga Miliyari 1.5Frw Guverinoma yahayemo inkunga Federasiyo y'abahanzi, Eddy Kenzo yayakoresheje mu nyungu ze bwite aho kuba iz’abahanzi nk'uko byari biteganijwe.

Gusa Kenzo yerekana ko ibyo MC Kats avuga ari ukubera ko atubahirije amabwiriza yo gusaba inkunga muri Federasiyo bigatuma adahabwa ubufasha yifuzaga agahera ko atangira gusebanya.

MC Kats mu butumwa yashyize hanze yerekanye ko kuva ayo mafaranga yaboneka, Eddy Kenzo n’inshuti ze batangiye kugura ibintu bihenze birimo n’imodoka mashya.

Muri Gicurasi 2023 ni bwo Eddy Kenzo yatorewe kuyobora Federasiyo y’Abahanzi mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Uganda Robinah Nabbanja.Eddy Kenzo arashijwa gukoresha nabi umutungo rusange w'abahanzi nubwo bamwe baryumahoEddy Kenzo ubwo yari kumwe na MC Kats uri mu bamushinja kwirengagiza ibibazo by'abahanzi akinezeza mu byabagenewe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND