Kigali

Eddy Kenzo yageze i Kigali

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:29/03/2024 8:56
0


Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda, yageze i Kigali yakirwa na Platini P wamutumiye mu gitaramo kizaba kuwa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo umunyabigwi mu muziki wa Africa y'Iburasirazuba, Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo, yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Yakiriwe na Nemeye Platini ari nawe wamutumiye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki yise 'Baba Xperience' giteganyijwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.

Eddy Kenzo akigera ku kibuga cy'indege, yijeje abanyarwanda kuzabaha igitaramo kidasanzwe, avuga ko ubushuti bwe na Platini P bumaze igihe kinini kandi buhamye ari na cyo gitumye aza kumushyigikira.

Eddy Kenzo wavuze ko mu Rwanda ari mu rugo, yavuze ko iyo ari mu Rwanda akunda kurya ubugari ndetse avuga ko atibuka umunsi wa mbere aza mu Rwanda ariko ibyo ari byo byose akaba ari mu myaka 15 ishize.

Iki gitaramo Platini P agiye gukora, kizagaragaramo Eddy Kenzo, Urban Boyz, Kenny Sol n'abandi.

Eddy Kenzo yakiriwe na Platini P

Eddy Kenzo yatangaje ko azaririmba indirimbo zirimo 'No one like me' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND