RFL
Kigali

Champions League: FC Barcelona yaguye miswi na Napoli naho Arsenal igarikirwa muri Portugal

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/02/2024 0:33
0


Ikipe ya FC Napoli yanganyije na FC Barcelona naho Arsenal intsindwa na FC Porto yo muri Portugal.



Kuri uyu Wagatatu nibwo hakomeje gukinwa imikino ibanza ya 1/8 muri UEFA Champions League. Saa yine z'ijoro Napoli FC yo mu Butaliyani yari yakiriye FC Barcelona yo muri Espagne kuri sitade ya Diego Armando Maradona.

Umukino watangiye FC Barcelona iri hejuru abakinnyi bayo barimo Lamine Yamal na Ilkay Gundogan barekura amashoti aremereye gusa umunyezamu wa Napoli akihambira akayakuramo.

Mu minota 15 ikipe ya Napoli nayo yatangiye kwinjira mu mukino, haraho Matteo Politano yahinduye umupira mwiza washoboraga guteza ibibazo ashaka umutwe wa Victor Osimhen ariko Jule Kounde aba hafi aratabara.

Umukino wakomeje amakipe yombi asatirana ariko gutera mu nshundura bikomeza kuba ingorabahizi.

Mu gice cya kabiri Napoli ibifashijwemo na Victor Osimhen yaje ikina isatira gusa ba myugariro ba FC Barcelona bakihagararaho.

Ku munota wa 60 FC Barcelona yaje gufungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Roberto Lewandowski ahawe umupira mwiza na Pedri.

Nyuma yo gutsindwa, Napoli FC yatangiye urugendo rwo kwishyura ndetse iza no kukibona ku munota wa 75 gitsinzwe na Victor Osimhen ahawe umupira na Zambo Anguissa.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Undi mukino nawo wabaga ni uwo ikipe ya FC Porto yari yakiriyemo Arsenal kuri Estadio do Dragao. Warangiye Arsenal itsinzwe igitego 1-0 cyabonetse umukino ugiye kurangira gitsinzwe na Galeno ku ishoti rirerire yararekuye nyuma yo guhabwa umupira na Otavio.


Galeno yishimira igitego yatsinze Arsenal








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND