Kigali

Dani Alves aravugwaho gushaka gotoroka Gereza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/02/2024 16:25
0


Amakuru yavuye mu bitangazamaku byo muri Brazil, avugako ko Dani Alves yakunze gusaba ko yafungurwa by'agayeganyo, gusa ngo ibyo yabisabaga afite gahunda yo gutoroka akajya muri Brazil.



Dani Alves ufingiwe i Barcelona azira kuba yarafashe ku ngufu umugore utari uwe, ubwo bari mu kabyiniro, byavumbuwe ko yari afite umugambi wo gutoroka gereza.

Aya makuru ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne, cyayanditse nacyo kiyakuye ku muyoboro wa televiziyo wo muri Brazil yitwa Telecinco. Iyi television yatangaje ko uwahoze akina umupira w'amaguru yatekereje gukoresha amahirwe yo gutoroka.

Ubutabera bwo muri Espagne, inshuro nyinshi bwakunze kwanga kurekura Dani Alves by'agateganyo n'ubundi bwanga ko mu gihe yaba yararekuwe yahita atorokera muri Brazil. 

Umunyamakuru Fiesta ukorera Telecinco, yavuze ko impamvu Dani yasabaga gufungurwa by'agateganyo  ari uko n'ubundi yashakaga guhita ahungira muri Brazil, mu buryo butemewe n'amategeko.

Ubutabera bwo muri Espagne bugaragaza ko Dani aramutse asubiye muri Brazil, byagorana kongera kumubona, dore ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye, yo kugenza ibyaha byabereye mu kindi gihugu.

Nk'uko byatangajwe na Silvia Salamo wo muri Brazil, yijeje ko azatanga ubuhanywa bwemeza ko uyu mukinnyi w’umupira wamaguru Dani Alves yamubwiye inshuro nyinshi ko yashakaga guhungira muri Brazil, ubwo yasabaga kurekurwa by' agateganyo.

Dani Alves kandi muri Gereza, abo bari bafunganywe, bahamya ko nabo yababwiraga ko naramuka abonye ubwisanzure azahita ajya muri Brazil.

Dani Alves amaze iminsi  aburanishijwe, ashinjwa kuba yarahohoteye umugore utari uwe mu bwiherero bwo mu kabyiniro kari mu mujyii wa Barcelona.

Kuba yaratekereje gutoroka, ni uko azi neza ko ibimenyetso byinshi bifatika bimuhama, kandi abashinjacyaha bakaba baramusabiye ko yazafungwa imyaka 12, mu gihe yaba atagizwe umwere.


Byatahuwe ko Dani Alves yatekereje kuba yatoroka gereza, agahita ahungira muri Brazil


Dani Alves yamenyekanye muri FC Barcelona no mu ikipe y'igihugu ya Brazil 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND