Igitangazamakuru cya BBC cyashyize ahagaragara amabanga yose yakozwe na nyakwigendera TB Joshua harimo ubusambanyi, ndetse n’ibindi byaha byose yakoze rwihishwa harimo no gufata ku ngufu abakobwa b’abangavu.
Hagiye gushira hafi
imyaka itatu umukozi w’Imana w’umunya-Nigeria, Temitope Balogun Joshua
wamenyekanye nka TB Joshua yitabye Imana afite imyaka 58 y'amavuko, yari umuyobozi
akaba ari nawe washinze Synagogue, rimwe mu matorero ya gikristo rikomeye ku Isi riyoboye
televiziyo ya Emmanuel ikorera i Lagos.
Abantu benshi bahoze mu
itorero rya Synagogue Church of all Nations, batangaje ko ibyakorwaga na
nyakwigendera TB Joshua ari amarorerwa. Mu bikomeye yakoze, harimo gufata ku ngufu
no gutegeka abakobwa bakiri bato gukuramo inda.
Ibi birego by’ihohoterwa byakorewe i Lagos bimaze imyaka hafi 20 bitangiye kuvugwa. Ubuyobozi bw’iri torero ntacyo buratangaza kuri ibi birego, ariko bwatangaje ko ibyinshi mu byagiye bitangazwa nta shingiro bifite.
Ibyo BBC yatahuye
byavuye mu iperereza imazemo imyaka ibiri, harimo abantu benshi biboneye n'amaso yabo bahamya ko Joshua yakoze ihohoterwa
rishingiye ku gitsina ndetse n’iyicarubozo, agafata abana benshi ku ngufu
ndetse agakubita abantu bamwe akababohesha n’iminyururu.
Benshi mu bagore barega
uyu mukozi w’Imana kubasambanya, bavuga ko imyaka myinshi yabafatiraga ku ngufu
mu rusengero.
Uyu mupasiteri kandi
yakunze kuregwa kubwira abakobwa gukuramo inda ku gahato, nyuma y’uko abafashe
ku ngufu, harimo n’umugore wakunze kumvikana ashinja Joshua gutuburira abantu
ababeshya ko ari kubakorera ibitangaza byo kubakiza, inkuru yigeze gucicikana
kenshi mu itangazamakuru.
Umwe mu bahototewe
witwa Rae, umukobwa wari ufite imyaka 21 y’amavuko ubwo yatangiraga gukorera impamyabumenyi
muri Kaminuza ya Brighton mu 2002, nibwo yinjizwaga muri iri torero. Nyuma yaho,
yamaze imyaka 12 ari mu bo Joshua yafataga nk’intumwa ze.
Yatangarije BBC ati:
"Twese twatekerezaga ko turi mu ijuru, nyamara turi mu muriro, ndetse ni
ikuzimu kuko haberaga ibintu bibi biteye ubwoba."
Rae avuga ko yahohotewe
na Joshua kandi agafungwa imyaka ibiri yose wenyine. Kubera ihohoterwa rikabije,
yatangaje ko yagerageje kwiyahura inshuro nyinshi ubwo yari ari muri iki kigo.
Itorero rya Synagogue
Church of all Nations rifite abayoboke ku Isi yose, rikoresha
umuyoboro wa gikiristo witwa Emmanuel TV hamwe n’imbuga nkoranyambaga zirebwa
n’ababarirwa muri za Miliyoni.
Mu myaka ya za 90
ndetse no mu ntangiriro ya 2000, ibihumbi n’ibihumbi by’abasuraga uru rusengero
muri Nigeria bajya gushakayo ibitangaza, baturukaga mu bihugu by’i Burayi,
Amerika, Aziya y’Amajyepfo no muri Afurika.
Ni mu gihe ababarirwa
mu 150 babanaga umunsi ku wundi na Joshua mu kigo cye nk’abigishwa be i Lagos.
Abantu benshi muri Nigeria bagiye bananirwa gukomeza kubikira ibanga uyu mukozi w'Imana, maze bagashyira hanze amashusho y'ihohoterwa yabakoreraga.
Hari abandi bavuze uko bamburwaga imyambaro bagakubitwa insinga z'amashanyarazi n'ibiboko by'amafarasi, ubundi bakabuzwa gusinzira.
Iperereza ryakozwe n'urubuga mpuzamahanga rw'itangazamakuru rwa Open Democracy niryo ryabaye irya mbere mu gutinyura abahoze ari abanyamuryango b'iri torero gufunguka bakavuga kuri iyi dosiye.
Batangaje ko bamaze imyaka myinshi bagerageza kuzamura impuruza, ariko bikarangira bacecekeshejwe burundu.
Igihe uyu muvugabutumwa yitabaga Imana mu 2021, yashyizwe mu bapasiteri bakomeye Afurika yigeze kugira.
Nyuma y'uko ateye ishoti ubukene, nibwo Joshua yubatse ingoma y'ivugabutumwa, maze ikayobokwa n'abanyapolitiki, ibyamamare bitandukanye harimo n'abakomeye mu mupira w'amaguru mu ruhando mpuzamahanga.
Iri torero rikomeje kugaba amashami ku Isi yose, riyobowe n'umugore wa nyakwigendera TB Joshua, Evelyn unaherutse gukorera uruzinduko muri Esipanye muri Nyakanga 2023.
Amahano yakozwe na nyakwigendera TB Joshua yagiye ku mugaragaro
Abo yahohoteye bahaye ubuhamya BBC
Bamwe batanze ubuhamya ko yabakoreraga iyicarubozo
Rae wamaze imyaka 12 ari umwigishwa wa TB Joshua yavuze uko yamufataga ku ngufu
Anneka winjiye muri Scoan afite imyaka 17, yatangaje ko hari abahohotewe benshi biteguye kuvuga
Evelyn, umugore wa TB Joshua niwe uyoboye iri torero muri iki gihe
Ntacyo aratangaza ku birego bishya bivugwa ku wahoze ari umugabo we
TANGA IGITECYEREZO