RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na Gasogi United, amanota akomeza gutakara nzira-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/12/2023 21:04
1


Ikipe ya APR FC nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports yongeye gutakaza amanota inganya na Gasogi United mu mikino yo ku munsi wa 13 wa Rwanda Primus National League.



Kuri uyu wa Kabiri nibwo imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje gukinwa. Nyuma yiyabaye saa kenda,saa kumi n'ebyiri ikipe ya APR FC yahise yakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse ku munota wa 5 gusa uwitwa Apam Bemol yahinduye umupira neza imbere y'izamu ariko uwitwa Victor Mbaoma ashyiraho umutwe unyura hejuru y'izamu kure.

Abakinnyi ba APR FC bakomeje gukina neza ubona bayoboye umukino gusa ntibigire icyo bibyara. Ku wa 22 Gasogi United nayo yabonye uburyo buremereye aho myugariro wa APR FC yari akoze amakosa yitangira umupira ariko Malipangou ntiyagira icyo awumaza.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka habuze uwafungura amazamu. Mu gice cya Kabiri n'ubundi ikipe ya APR FC yaje ikomeza gusatira arinako rutahizamu wayo Victor Mbaoma abona amahirwe gusa ntayabyaze umusaruro.

Umukino wakomeje gukinwa umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi ndetse n'abatoza bo ku makipe yombi bakora impinduka mu kibuga bakuramo abakinnyi bamwe bashyiramo abandi ngo bashake uko babona ibitego ariko bikomeza kugorana.

Amakipe yombi byarangiye anganyije 0-0 maze APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n'amanota 27 naho Gasogi United ijya ku mwanya wa 5 n'amanota 18.


Ikipe ya Gasogi United yanganyije na APR FC 0-0


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 


Apam wagiye ubona uburyo imbere y'izamu ariko ntabubyaze umusaruro

Umutoza wa APR FC, Thierry Froger utari kwitwara neza










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge emmanuel 7 months ago
    Byosebyicwanabayobozibakabayebamwirukanyenkareyo





Inyarwanda BACKGROUND