RFL
Kigali

Zuchu na Manager wa Diamond Platnumz baje i Kigali mu gitaramo

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:4/12/2023 22:05
0


Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud uzwi muri muzika ya Afurika nka Zuchu, yamaze kugera mu rw'imisozi igihumbi ari kumwe na Manager wa Diamond Platnumz, aho uyu mukobwa nawe ari mu bazataramana n'umuraperi Kendrick Lamar i Kigali.



Mu mashusho uyu muhanzikazi yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko rwose yamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukuboza 2023, kandi ko anabyishimiye cyane.

Zuchu akaba ageze mu Rwanda, aho ategerejwe kuririmba mu gitaramo umuraperi Kendrick Lamar agiye gukorera i Kigali mu nzu iberamo imikino n'imyidagaduro, BK Arena, binyuze muri “Move Africa: A Global Citizen Experience”, ukaba ari umushinga wateguwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi bw'abaturage Global Citizen ufatanyije n'ikigo cy'inararibonye mu guhanga, pgLang.

Iki gitaramo kikaba giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2023. Uyu muhanzikazi Zuchu kuri ubu niwe muhanzikazi uyoboye abandi bose muri Afurika mu gukurikirwa n'abantu benshi ku muyoboro wa Youtube.

Tubibutse ko atari ubwa mbere uyu muhanzikazi akandagiye ku butaka bw'u Rwanda, kuko ku itariki ya 21 Ukwakira 2023, nabwo uyu muhanzikazi yataramiye abatura Kigali mu birori byo gutanga ibihembo  bya Trace Awards 

Manager wa Diamond Platnumz yageze i Kigali azanye na Zuchu


Zuchu yageze mu Rwanda


Zuchu yazanye na manager wa Diamond Platnumz


Zuchu ayoboye urutonde rw'abahanzikazi bakurikirwa cyane muri Afurika ku muyoboro wa Youtube


Reba indirimbo 'Honey' ya Zuchu

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND