RFL
Kigali

Impamvu Lionel Messi yigeze kwiyita 'ikigoryi'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/12/2023 11:08
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, Lionel Messi, yiyise ikigoryi avuga ko yicuza uko yishimiye igitego ubwo bakinaga n'ikipe y'igihugu y'u Buhorandi mu mikino y'igikombe cy'Isi cya 2022.



Hari taliki 10 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka washize ubwo Ikipe y'igihugu ya Argentine yacakiranaga n'u Buhorandi mu mikino ya 1/4 y'igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar. 

Mbere y'uko uyu mukino uba, Louis van Gaal utoza u Buhorandi yari yanenze Lionel Messi bitewe n'ukuntu akina avuga ko nta cyo afasha ikipe ye y'igihugu mu gihe badafite umupira.

Muri uyu mukino ikipe y'igihugu ya Argentine yabonye igitego cya 1 ku munota wa 35 gitsinzwe na Nahuel Molina maze kuwa 73, Lionel Messi atsinda igitego cya 2 kuri penariti ahita ajya ku kishimira imbere y'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Buhorandi afashe amatwi amwibutsa ibyo ibyo yari yavuze mbere y'umukino.

Nubwo ibi yabikoze ariko uyu mukinnyi ufite Ballon d'Or,8 ubwo yaganiraga n'itangazamakuru ESPN yavuze ko yahise yicuza ibyo akoze ajya kwishimira igitego imbere yafashe amatwi imbere ya Louis van Gaal,yuyita 'igicucu' bitewe nuko yatekerezaga ko bashobora kwishyurwa. 

Yagize ati "Nagiye kwishimira igitego meze nka Topo Gigio (uburyo umukinnyi yushimiramo igitego ashyira amaboko ku matwii nkikimenyetso cyo gusuzugura umuntu]. Nkimara kubikora nahise nicuza, ndatekereza nti 'Mbega igicucu' kubera ko bashoboraga kutwishyura gusa ibyo bintu bikunze kubaho."

Ibyo Lionel Messi yatekereje byabayeho barishyirwa bituma hitabazwa iminota 30 y'inyongera nayo rubura gica maze bajya muri penariti ariko biza kurangira ikipe y'igihugu ya Argentine itsize 4-3.


Lionel Messi watsinze igitego akajya ku kishimira ari imbere y'umutoza w'u Buhorandi yashyize amaboko ku matwi yavuze ko yicujije ndetse akayita 'ikigoryi'


Ibi yabikoze mu gikombe cy'Isi nyuma y'uko Van Gaal avuze ko bitewe n'uburyo akina hari ibyo adafasha ikipe ye y'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND