RFL
Kigali

Bayobowe na Shaggy! Abaraperi 7 bigeze kubaho abasirikare

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/12/2023 7:47
0


Biratangaje cyane kubona umuntu Isi yose imenyereye mu mwuga w’uburaperi, ari mu mwambaro wa gisirikare, umwuga abantu bose bubaha ndetse bafata nk’udasanzwe.



Si umwe cyangwa babiri, ahubwo Isi ifite abaraperi benshi baturuka mu bihugu bitandukanye bagiye banyura mu gisirikare bakitangira ibihugu byabo. Muri abo, hari ababaye abasirikare mbere yo kwinjira mu muziki, ndetse n’abinjiye igisirikare ari n’abaraperi icyarimwe.

Rimwe na rimwe, usanga abantu bibeshya ko abahanzi bose babeshejweho n’umwuga umwe wo kuririmba. Nubwo hari abavuga ko babeshejweho nawo gusa, ariko na none hari n’abandi usanga bafite indi mirimo bakora ku ruhande, ibabyarira inyungu cyangwa bakora kuko bayikunze.

Uyu munsi, Inyarwanda yagutoranirij abaraperi barindwi bakomeye bigeze kubaho abasirikare ku bw’impamvu zitandukanye mbere y’uko baba ibimenyabose mu ruganda rwa muzika ndetse na nyuma yaho.

Nubwo bigoye kwiyumvisha uburyo abakora umuziki by'umwihariko mu njyana ya Hip Hop bashobora kwisanisha n'amategeko ari ku murongo aba mu gisirikare, hari abashoboye kubihuza byombi cyangwa se bakabanza kimwe bagakurikizaho ikindi kandi byose bakabikora neza kinyamwuga.

1.     Shaggy


Mbere yo kuzuza imyaka 20 mu 1988, Shaggy yinjiye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu muraperi w’umunya-Jamaica-Amerika yari amaze umwaka umwe ageze muri Amerika, aho yahise atangira kugerageza gusunika umwuga we w’ibijyanye na muzika. Abuze akazi, Shaggy yahisemo gukora ikintu cyatanga umusaruro wisumbuyeho maze yinjira mu ngabo za Marine. Yabaye mu gisirikare mu gihe cya ‘Gulf War’ maze azamuka mu ntera aba kaporali wo mu rwego rwo hejuru. Amaze kuva muri ‘Marines,’ yasohoye imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane yise “Oh Carolina,” mu 1993.

2.     Canibus


Uburyo Canibus yinjiye mu gisirikare ntibusanzwe kuko yabaye umusirikare nyuma y’uko abaye umuraperi.

Nyuma yo kumurika album ye ya mbere ku giti cye, yatangiye gukora ibidasanzwe mu mpera za 90, akomeza kubikora kugeza muri 2002, ubwo yinjiraga mu buryo butunguranye mu gisirikare cy’Amerika. Mu kiganiro yagiranye na Bootleg Kev Podcast muri 2021, Canibus yasobanuye uko yinjiye mu gisirikare.

Yatangaje ko yirebye akabona aracyari muto ku buryo akwiye gukora itandukaniro, maze ajya mu gisirikare, akora imyaka ibiri mbere yo gusezererwa kubera kunywa itabi rya marijuwana.

3.     Freddie Gibbs


Mu myaka ye y'ubuto, umuraperi w'umuhanga Freddie Gibbs yagiye yumvikana ..mu bibazo kenshi. Nubwo yinjiye muri kaminuza ku  nguzanyo y’ibijyanye na siporo, uyu muraperi yirukanwe mbere y’uko arangiza. Nyuma yaho, afite imyaka 19 gusa, yajyanwe mu rukiko kubera ubujura no gukoresha imbunda.

Nubwo icyo gihe yari inyeshyamba, Gibbs yagombaga gukurikiza amategeko mu gihe yabaga ahanganye no kwikura mu bibazo nk’ibyo. Kubera iyo mpamvu, kugira ngo yirinde gufungwa, yinjijwe muri porogaramu ibanziriza urubanza yari iyobowe n’ingabo z’Amerika. Icyakora, hashize amezi umunani, Gibbs yaje kwirukanwa azira ko yafashwe anywa urumogi.

4.     No Malice


Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, uyu muraperi ntiyari azi neza ejo hazaza he, n’uburyo akwiye kuhacunga. Nk’umuntu witeguraga kwibaruka, No Malice yagombaga kugira icyo akora kugira ngo abone amafaranga, kandi cyagombaga kuba ikintu gifatika cyamufasha kwita ku muryango we wari utangiye kwaguka.

Mu kiganiro yagiranye na MTV News muri 2015, uyu muraperi yagize ati: "Nashakaga ikintu gifatika cyo gukora. Nari nkikeneye, ikintu cyagombaga kumpa amafaranga, nakwishingikirizaho.

Byamfashije kandi kujya ku ishuri niga umwuga.” Nyuma yaho, yabaye umwe mu ngabo za Amerika ndetse akora manda y’imyaka ibiri n’igice. Nyuma yo kuva mu gisirikare, yahise ajya gutangiza ‘Clipse’ mu 1992, itsinda rya Hip hop yari ahuriyemo na Pusha T.

5.     Nate Dogg


Nyakwigendera ‘King of Hook,’ Nate Dogg ari ku rutonde rugufi rw'abaraperi bakoze igisirikare. Yabaye umusirikare afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo yahagarikaga amashuri yisumbuye. Icyo gihe, yavuye mu mujyi yavukiyemo maze yinjira mu gisirikare cya Marine. Nyuma yaho, yaje kujyanwa muri Okinawa mu Buyapani, aho yakoreye imyaka ine. Nubwo impamvu itabashije kumenyekana, Nate Dogg yasezerewe mu gisirikare ari mu mwaka wa kane w'akazi.

6.     MC Hammer


MC Hammer ni umwe mu baraperi bazwi cyane wigeze kuba umusirikare.Yinjiye muri Navy muri Amerika maze aba inararibonye. Nubwo nyuma yaje kwamamara ku Isi yose abifashijwemo n’umuziki we, MC Hammer yabaye umusirikare mwiza w’ingabo zirwanira mu mazi.

Yakoranye umwete ubwo yabarizwaga mu ngabo zirwanira mu mazi mu gihe cy’imyaka itatu, agera ku ntera ya Ofisiye muto wo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma, yasezerewe mu cyubahiro kandi kuva icyo gihe yibanda ku muziki.

7.     Ice-T


Umukambwe muri Hip Hop, Ice-T yabaye mu gisirikare cya Amerika imyaka ine mbere yo guhinduka icyamamare kubera muzika ye. Nyuma yo kwibaruka umukobwa, uyu muraperi yinjiye mu gisirikare mu 1977 ku bw’inyungu z’amafaranga. Nyuma yaho, yashinzwe mu mutwe wa 25 w’abasirikare mu myaka ine yakurikiyeho. Igihe yari ari mu Gisirikare, Ice-T yazamuwe mu ntera ashyirwa mu cyiciro cya mbere cyigenga.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND