RFL
Kigali

Manirakiza Théogène washinze Ukwezi Tv araburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/10/2023 7:30
0


Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi.com kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi Tv, agiye kugezwa imbere y’urukiko bwa mbere kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.



Umunyamakuru Manirakiza Théogène araburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho ashobora gukatirwa iminsi 30 akajyanwa muri gereza cyangwa se agataha akajya aburana ari hanze. Byose bigenwa n'umucamanza bitewe no kumva uko impande zombi ziregura.

Ni nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rumutaye muri yombi akurikiranyweho icyaha cya ruswa. RIB yatangaje ko Manirakiza yafunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa ya 500.000 Frw ngo adatangaza inkuru.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ntiyasobanuye byimbitse uburyo Manirakiza yafashwemo, gusa yavuze ko yafatiwe mu Karere ka Kicukiro ubwo yakiraga aya mafaranga.

Biteganyijwe ko Manirakiza agezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro ku i saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ruri mu Kagarama mu nsi y'ibiro by'akarere ka Kicukiro. 

Uru rukiko ni rwo Prince Kid yaburanyemo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo birangira akatiwe iminsi 30. Uru rukiko kandi ni rwo rwaburanishije Kazungu Denis wakatiwe iminsi 30 y'agateganyo akaba akurikiranyweho kwica abantu 14. Uru rukiko ni rwo rwaburanishije Miss Iradukunda Elsa arekurwa by'agateganyo akaba azaburana mu mizi mu 2025.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND